RFL
Kigali

“Uburwayi bwo mu mutwe ntibukwiye gutera abantu ipfunwe” Ubutumwa bwa Tom Fletcher umuhanzi akaba n’umwanditsi w’ibitabo by’abana

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:14/10/2020 8:11
0


Tom Fletcher w’imyaka 35 azwiho kuba yarabaye umuririmbyi wa mbere w’itsinda rya McFly. Ubu ni umwanditsi w’ibitabo by’abana aho amaze kwandika 8 abifashijwemo na McDonald’s. Tom atuye i Londres aho abana n’umugore we Giovanna ndetse n’abana babo: Buzz w’imyaka 6, Buddy w’imyaka 4 na Max w’imyaka 2.



 

Tom Fletcher ati: “Kuva nkiri umwana narangwaga n’amarangamutima menshi, umwanya umwe nkumva ndishimye cyane undi mwanya bigahinduka. Byatumye ntekereza ko uburyo abantu bamfatagamo byaterwaga n’uko babaga bambonye harimo na Giovanna twahuye mfite imyaka 13”.

Ati: “Mu mwaka wa 2003 nijiye muri McFly. Nari umwana cyane, gusa kuba icyamamare ntibihora bimera nk’uko umuntu abitekereza kandi numvaga ko imbere y’abafana mpora niyitayeho. Ibiro byanjye byaje kumbera ikibazo bituma ndeka kurya ahubwo nkinywera ikawa n'ubwo bitari byiza ku buzima”.

Tom avuga ko yakomeje guhangana n’ibihe bitari bimworoheye ariko ibibazo bye bikamenywa na Giovanna gusa kuko n’ishuti ze za hafi ntizari zibizi. Mu mwaka wa 2011 ni bwo yarebye 'documentaire' ya Stephen Fry yitwa “The Secret Life of The Manic Depressive” igaragaza ubuzima bw’ibanga bwa Manic bwarangwaga no kwiheba cyane no guhindagurika mu marangamutima, ibyari bimeze nk’ibyabaga kuri Tom.


Tom Fletcher n'umugore we Giovanni n'abana babo. 

Ati: “Nahise ndira nkimara kureba iyi documentaire, kandi mbere sinari narigeze ntekereza ko mfite uburwayi bwo mu mutwe ariko nahise mfata icyemezo cyo kuvugana n’umuganga uvura indwara zo mu mutwe”.

Guhera ubwo, Tom yarisanzuye akajya aganiriza incuti ze ikibazo afite, bituma n’abandi bafite uburwayi bwo mu mutwe birekura bakagaragaza ikibazo bafite. Tom ati: “Uburwayi bwo mu mutwe ntibukwiye gutera abantu ipfunwe”. “Kugira abana biri mu bintu byanshimishije cyane kuko abana batumye nimenya kurusha uko nabitekerezaga. Kuva nagira abana uburwayi bwanjye bwo mu mutwe bwaragabanutse”.

Isomo ry’ubuzima Tom atanga nuko yize ko ntacyo bitwaye kuba umuntu atabona ibisubizo byose ku bibazo yibaza cyangwa ahura nabyo mu buzima.

Src: dailymail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND