RFL
Kigali

Basketball: Hamenyekanye uko amakipe azahura mu mikino ya nyuma

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:13/10/2020 17:09
0


Shampiyona ya Basketball mu Rwanda iteganyijwe kuzasubukurwa tariki 18 kugeza 24 Ugushyingo nyuma y’iminsi 218 nta mikino yari yemerewe kuba. ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Basketball kandi, bamaze gukora tombora berekana uko amakipe azahura mu bagabo n'abagore.



Igikorwa cyabereye muri Kigali Arena kuri iki gicamunsi tariki 13 Ukwakira 2020 amakipe amaze gushyirwa mu matsinda, ku ruhande rw'abagabo bakora amatsinda abiri. Itsinda rya mbere riyobowe na REG ririmo ikipe ya RP-IPRC Musanze, UGB ndetse n'ikipe ya RP-IPRC Kigali. Itsinda rya kabiri riyobowe na APR Basketball club, ririmo ikipe ya Espoir, Patriots ndetse n'ikipe ya RP-IPRC Huye.

Ku ruhande rw'abadamu, amakipe azahura hagati yayo nta matsinda abayeho. Amakipe azakina ni 1RP-IPRC Huye 2 The Hoops Rwanda 3.ubumwe 4.APR. Uko amakipe azahura ikipe ya mbere izahura n'iya 4 ikipe ya 2 ihure n'iya 3

Iyi mikino izatangira tariki 18 kugeza 24 Ukwakira 2020 yose ibere muri Kigali Arena. Mu buryo bwo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19 amakipe yose kuruhande ry'abagabo n'abagore azacumbikirwa muri hotel La Palisse i Nyamata, kandi ibizakenerwa byose bizishyurwa na Bank ya Kigali.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND