RFL
Kigali

Dr Tedros uyobora OMS yatangaje ko Africa ari wo mugabane wacogoje Covid-19 ukanagira ikigero cyo hejuru mu gupima ubwandu bushya

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:13/10/2020 15:20
2


N'ubwo Covid-19 icyaduka benshi mu bahanga bari bafite impungenge z'uko Africa izazahazwa n’iki cyorezo, gusa ntabwo ari ko byangenze ahubwo ni wo mugabane uyoboye mu kutibasirwa cyane! Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora OMS yatangaje ko muri Africa ubwiyongere bw’ubwandu bwa Covid-19 bwacogoye.



Bwana Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus mu kiganiro yatanze ubwo yari yitabiriye inama ya Financial Times Africa Summit yavuze ko ubwiyongere buhagaze nabi ku rwego rwa Africa ndetse ko uyu mugabane ikijyanye no gupima ubwandu bushya uri hejuru n'ubwo ugenda uhura n’ingorane zo kubona ibikoresho byifashishwa mu gupima (testing kits).

Dr Tedros ati ”Bimwe mu biri gutanga icyizere harimo ubwiyongere bucye buri muri Africa, uyu mugabane ni wo utarigeze uzahazwa cyane ugereranije n’indi kandi n'ubu hari ubwiyongere bucye cyane”. Yunzemo agira ati ”Iri gabanuka riratanga icyizere”.

Icyorezo cya Covid-19 mu maza yacyo ya mbere byabanje gusa n'aho benshi bari bafite impungenge z'uko gishobora kuzagira ingaruka nyinshi ku mugabane wa Africa usanzwe ufite amikoro macye ndetse n’ikoranabuhanga rikiri hasi gusa ntabwo ari ko byaje kugenda kubera ingamba zikakaye zagiye zishyirwaho n’ibihugu bitandukanye.


Uyu muyobozi w’iri shami ry’Umuryango w'Abimbumbye muri iyi nama yatangaje ko ikindi gisa n'icyagize akamaro kuri Africa ni uko yari isanzwe ihura n’indwara z’ibyorezo bityo ikaba yari ifite ubunararibonye mu guhangana n’ibyorezo.

Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko n'ubwo ubwandu buri kujya ku rwego rwo hasi Africa ifite ikibazo cy’ibikoresho byifashishwa mu gupima iyi virus gusa atangaza ko OMS/World Health Organization ayobora iri gushaka umuti w'iki kibazo.

Dr Tedros ati ”Inzira nziza z’ubuvuzi kandi zinoze n’ibintu bibiri bigomba gukorana. Mu gihe abaturage bagera ku buvuzi bwiza, inkingo n’imiti, iki gihe ubukungu ndetse n’ubucuruzi butera imbere. Ubuvuzi kuri bose kandi bwiza ni inkingi y'umutekano, umutuzo ndetse n’ubusugire ku batuye Isi”.

Yongeyeho ko iki cyorezo cyabigishije byinshi nk’Umuryango w'Abibumbye ishami rishinzwe ubuzima ko ubuvuzi atari ifiyeri ahubwo ari ikintu nkenerwa mu buzima bwa muntu bwa buri munsi!

Kuri uyu munsi wa none, muri Africa, abantu barwaye Covid-19 bagera kuri 1,577,644 naho abamaze guhitanwa n’iki cyorezo baragera kuri 38,396 nk'uko bitangazwa n'ikigo gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri Africa 'Africa Centres for Disease Control and Prevention'.

Src: Businessinsider

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alynn3 years ago
    Ubu rero abazungu barahita bavuga ko avugiye benewabo kandi twe twigirira umubiri muzima ni cyo kiturokora kandi tukanatinya gupfa.
  • Sabato3 years ago
    Nibihangane





Inyarwanda BACKGROUND