Itsinda ry’abarimu bagera kuri 30 baturutse hirya no hino mu bihugu 9 bitandukanye baje mu Rwanda gufasha kuzamura ururimi rw’Igifaransa.
Mu rwego rwo kugira ngo ururimi rw’igifaransa rwongere
guhabwa umwanya ukomeye mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukwakira 2020, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, TWAGIRAYEZU
Gaspard, yakiriye itsinda ry’abarimu b'inzobere bashakishijwe na OIF
(Organisation Internationale de la Francophonie) ku bufatanye na Minisiteri
y'Uburezi mu Rwanda.
TWAGIRAYEZU Gaspard, yavuze ko Intego nyamukuru z’uyu mushinga ziri mu bice
bibiri: Kuzamura imyigishirize y’igifaransa no gushyira mu bikorwa uburyo
bushingiye ku bushobozi mu kwigisha ururimi rw’igifaransa. Yagize ati ”Aba barimu
bazadufasha kwigisha abana ariko kandi banadufashe guhugura bagenzi babo, intego
yabo ni ukudufasha kuzamura ururimi rw’igifaransa ni yo mpamvu twakoranye na
francophonie kugira ngo badufashe ndetse bafashe n’abarimu bacu, turashaka ko ururimi
rw’igifaransa rwongera kugira umwanya ukomeye ku buryo tuzarera umwana uzabasha
kuruvuga adategwa nk’uko avuga izindi ndimi”.
Mu ijambo rye, Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe
uburezi mu Rwanda REB, Dr. Ndayambaje Irénée yagize ati: "Iri tsinda ryaje
kudutera inkunga mu kuzamura ururimi rw’igifaransa, turabizeza ko inkunga izatugeza
kuri byinshi kandi natwe tubijeje ko tutazabatenguha”.
Biteganijwe ko ko ururimi rw’igifaransa ruzatezwa imbere kugeza ubwo rushyirwa mu bizamini bya leta ndetse abana bakajya bagikorera ku manota menshi. Uyu mushinga nurangira, abarimu bo mu mashuri yabugenewe bazashobora kwigisha neza amasomo y’igifaransa, OIF yiteguye gutanga inkunga y'amafaranga n’ubumenyi kugirango ishimangire imyigishirize y’igifaransa mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO