RFL
Kigali

Mu guha icyubahiro abakoraga imideli mu myaka ya kera, muri GCFA Zendaya yambaye ikanzu yakozwe muri icyo gihe

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:13/10/2020 15:47
0


Ku wa Gatandatu tariki 10 Ukwakira ubwo GCFA (Green Carpet Fashion Award) yabaga, Zendaya umukinnyi wa filime watsindiye igihembo cya Emmy Award yaje yambaye ikanzu yakozwe mu mwaka w’i 1996 ari nawo mwaka yavutsemo.



Ibi byerekana ko Zendaya ashobora kuba yarakoze ubushakashatsi buhagije kugira ngo amenye imideli yarigezweho mu mwaka yavutsemo w’i 1996. Kandi binagaragaza agaciro aha abakoraga imideli y’icyo gihe.

Zendaya mu ikanzu yakozwe mu mwaka w'i 1996.

Law Roach usanzwe yambika ibyamamare bitandukanye yatangarije Vogue y’Abongereza ati: “Uko Zendaya yagaragaye muri GCFA byose byagizwemo uruhare n’abanyamideli bo mu myaka ya za 90”. “Mu by'ukuri Zendaya yavutse mu 1996, ku buryo natekereje ko byari kumushimisha kwambara ikintu cyo muri uwo mwaka. Ni nko kumugarura muri ibyo bihe, iyaba Zendaya yari mukuru icyo gihe birashoboka ko yari kuba umunyamideli wa Versace”.


Imwe mu mideli y'amakanzu ya za 80, 90.

Law Roach akomeza avuga ko buri gihe haba hari  inkomoko y’ikintu: uwaba yarambaye ikintu bwa mbere, uwaba yaragikoze, cyari gisobanuye iki kuri bo, ese cyavuye he? Ati: “Ibi byose ni ibice bigize imyambarire byagiye binshishikaza kandi byongerera agaciro  icyo aricyo cyose waba wambaye”. Law Roach ati: “Icyo aricyo cyose yaba yambaye, biragaragara ko uyu mugore ari gukora ibintu bihamabaye”.

Bwa mbere iyi kanzu yamabawe n’uwitwa Anna Klevhag mu mwaka w’i 1996. Abandi bambaye iyi kanzu n’ubwo amabara yabaga atandukanye, harimo: Kate Moss, Carla Bruni ndetse na Naomi Campbell.

Bimwe mu bihembo Zendaya yegukanye harimo Emmy Award, aho yanditse amateka y’umugore muto wabaye uwa mbere mu bakinnyi ba Drama binyuze muri filime y’uruhererekane “Euphoria” yagaragayemo, ibindi ni Satellite Award, Saturn Award na Critics choice Television Award.

Src: British Vogue






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND