RFL
Kigali

Ubushakashatsi: Coronavirus ishobora kumara iminsi 28 mu kirere no ku bikoresho nka telefone n'amafaranga

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:12/10/2020 12:04
0


Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubumenyi muri Australia kivuga ko mu gihe cy’ubukonje, Coronavirus ishobora kumara iminsi 28 ku noti no kuri za telefone.



Kuri uyu wa Mbere, ikigo cy'igihugu gishinzwe ubumenyi muri Australia cyatangaje ko abashakashatsi bo mu kigo gitegura indwara ya CSIRO bapimye kuramba kwa SARS-CoV-2 mu bushyuhe butandukanye byerekana ko ubuzima bwagabanutse uko ibintu byari bishyushye.

Abashakashatsi basanze kuri dogere selisiyusi 20 (dogere 68 Fahrenheit), SARS-CoV-2 yari "ikomeye cyane" nko kuri telephone, ku noti, ku byuma na plastiki ishobora gukomeza kubaho iminsi 28.

Kuri dogere selisiyusi 30 (dogere 86 Fahrenheit), igipimo cyo kubaho cyaragabanutse kigera ku minsi irindwi maze kigwa ku masaha 24 gusa kuri dogere selisiyusi 40 (dogere 104 Fahrenheit).

Trevor Drew, umuyobozi w'ikigo gishinzwe kurwanya indwara, yavuze ko ubushakashatsi bwerekanye urugero rwa virusi ku bikoresho bitandukanye mbere yo kuzipimisha, hakoreshejwe uburyo "bworoshye cyane".

Yongeyeho ko niba umuntu "atitaye kuri ibyo bikoresho akabikoraho hanyuma akikora mu maso, ku mazuru cyangwa ku munwa, ashobora kwandura ndetse akabimenya nyuma y’ibyumweru bibiri ".

Nk’uko CSIRO ibivuga, virusi isa nk'aho ikwirakwira mu kirere ariko hakenewe ubushakashatsi bwinshi kugira ngo hamenyekane ahandi hantu ishobora kwandurira.

Src: AFP

 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND