Mu gihe covid-19 isa n'iri gucika intege hirya no hino ku Isi, igihugu cy’u Bushinwa aho iyi virusi yoretse Isi yageze bwa mbere, kigiye gupima abagera kuri miliyoni 9 zituye umujyi wa Qingdao mu gihe kingana n’iminsi 5.
Igihugu cy’u Bushinwa
ni cyo gihugu cyazahajwe na covid-19 mu maza ya mbere ya covid-19 gusa
magingo aya kiri inyuma cyane mu byagizweho ingaruka n'iyi virus ndetse
ibikorwa hafi ya byose muri iki gihugu byasubiye mu buryo.
Iki gikorwa
cyo gusuzuma abatuye uyu mujyi kije nyuma y'uko habonetse abantu 12 bashya
banduye iki cyorezo ku bitaro byaho byakira abarwayi bavuye ahandi. Mu kwezi
kwa gatanu, Ubushinwa bwapimye abaturage miliyoni 11 batuye umujyi wa Wuhan aho
iki cyorezo cyabonetse bwa mbere.
Hifashishijwe
ikoranabuhanga twakwita ko rihambaye dore hakoreshejwe indege zitagira abazitwara,
amarobo ndetse n’ibindi byinshi, u Bushinwa bwabashije guhangana n’iki cyorezo ku
rwego rwo hejuru. Bitewe n’ubu budasa iki gihugu cyagiye kigaragaza ndetse cyagiye
gitanga inkunga mu buryo butandukanye burimo inkunga ya mafaranga, ibitecyerezo
ndetse n'ibikoresho byifashishwa mu guhangana n’iki cyorezo.
Ubuyobozi bw’uyu
mujyi wo mu Bushinwa bwatanze itangazo ryashyizwe ku rubuga nkoranyambaga Weibo
rukoreshwa mu Bushinwa, rivuga ko batandatu muri abo bantu 12 babonanye ubwandu
nta bimenyetso bafite. Ubutegetsi bw'Ubushinwa ubu bwafashe ingingo yo gusuzuma
abantu benshi bashoboka kabone n'ubwo habonetse abanduye bacyeya cyane.
Umugambi wo gupima abagera kuri
miliyoni 9 mu gihe cy'iminsi 5
Mu itangazo ryatanzwe n’ubuyobozi bw’uyu mujyi rivuga ko mu gihe ki minsi 5 abatuye uyu mujyi bose bazaba bapimwe. Kuri ubu abantu bagera ku 114,862 - barimo abakozi n'abarwayi bo mu bitaro byose biri muri uwo mujyi - bamaze gusuzumwa nk'uko bivuga n’ubuyobozi bw’uyu mujyi.
Magingo aya,
iyo uvuze igihugu cyabashije guhangana na coronavirus ndetse kikanatsinda, Ubushinwa buza imbere. Ubwandu mu gihugu cy’u Bushinwa bwaragabanutse cyane, bisa
n'aho igihugu cyose cyamaze kunesha iki cyorezo. Kuri ubu Ubushinwa bubarura
abantu 85,578 banduye iki cyorezo naho 4,634 ni bo cyahitanye.
Src: bbc, Global times
TANGA IGITECYEREZO