RFL
Kigali

Arsene Wenger yasabye FIFA guhindura amwe mu mategeko ya ruhago arimo kurarira no kurengura umupira n'amaboko

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/10/2020 17:02
0


Umuyobozi ushinzwe iterambere ry'umupira w'amaguru muri FIFA, Arsene wenger, yasabye abashinzwe amategeko agenga ruhago muri iyi mpuzamashyirahamwe guhindura amwe mu mategeko asanzwe akoreshwa mu rwego rwo gukuraho akajagari, ubusumbane n'impari zimaze igihe kirekire.



Nyuma y'imyaka 22 Wenger atoza Arsenal, yagizwe umuyobozi ushinzwe ibijyanye na tekinike mu iterambere rya ruhago muri FIFA guhera mu 2019.

Aganira n'ikinyamakuru l'Equipe cyo mu Bufaransa, Wenger yavuze ko hari amategeko agenga umupira w'amaguru akwiye guhinduka kubera ko abangamye.

yavuze ko itegeko rijyanye no kurarira ryasubirwamo bikavaho kuko byaha amahirwe abakina basatira ndetse bikanakangura abakina mu bwugarizi bakaba maso.

Yagze ati"Kuri ubu iyo ibice byawe by'umubiri bishobora gutsinda bitaringaniye na myugariro muhanganye, uba waraririye".

"Nifuza ko bakuraho ibyo kurarira mu gihe rutahizamu ari kumwe na myugariro, bakavuga ko yaraririye mu gihe ari wenyine bigaragarira buri wese nta muntu bari kumwe".

"Ibi bizongerera abakina basatira amahirwe yo gutsinda, binatume abugarira baba maso, bareka kwirara".

Izindi mpinduka Wenger yifuje ko zabaho, ni ibijyanye no kurengura umupira usubizwa mu kibuga, bikava ku maboko ahubwo bikaba kuwurenguza amaguru.

Yagize ati“Nifuza ko bahindura itegeko ryo kurengura umupira,  iminota itanu mbere y’uko umukino urangira, kurengura byakabaye amahirwe kuri wowe, ariko muri iki gihe wowe uba uhanganye n’abakinnyi 10 mu gihe wowe ufite icyenda gusa ”.

“Imibare igaragaza ko mu nshuro 10 zo kurengura, umunani muri zo ikipe yarenguye itakaza umupira. Niba uri mu rubuga rwawe, aho kurengura n'amaboko wateresha ikirenge”.

"Hari n'ibindi turi kurebaho, harimo nka koruneri iterwa umupira ugaca hanze mbere yo kugaruka mu kibuga, uburyo yakwemerwa kuko ni ubundi buryo bwafasha gutsinda ibitego, ndetse kandi no kuba umukinnyi yajya ahita atera umupira uteretse bitagombereye ko hari mugenzi we ubanza kuwukoraho”.

Arsene Wenga yasabye FIFA ko hari amwe mu mategeko ya ruhago yahindurwa

Wenger yifuza ko kurarira hakoreshejwe bimwe mu bihimba by'umubiri byakurwaho

Wenger yifuza ko Kurengura umupira bitajya bikoreshwa amaboko ahubwo byakoreshwa amaguru

Wenger yifuje ko koruneri ziterwa zikabanza kunyura hanze y'ikibuga zakwemerwa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND