RFL
Kigali

New Orleans: Umupadiri yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa asambanira kuri Altar

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:9/10/2020 15:33
0


Umupadiri wa Louisiana yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa asambanira kuri Altar n’abagore babiri b’aba dominatrice mu cyumweru gishize.



Amakuru dukesha Foxnews avuga ko ku ya 30 Nzeri 2020, umutangabuhamya wo mu Majyaruguru ya New Orleans yahamagaye abapolisi nyuma yo kubona ubwambure bwa padiri Travis Clark w’imyaka 37 ari kumwe n’abagore babiri kuri Altar. Ibi yabirebeye mu idirishya ryaho yarari.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa New Orleans, uwo mupadiri n'abo bagore bari kumwe nawe bari bacanye amatara yo kuri Altar kandi bigaragara ko bari  gufata amajwi bakoresheje telephone. 

Umutangabuhamya yagize amatsiko igihe yabonaga urumuri rw’amatara ruri guturuka muri Kiliziya Gatolika yitiriwe Mutagatifu Petero na Pawulo kandi ari mu gicuku. Amajwi y’ibyakorewe aho yarafashwe ndetse ashyikirizwa polisi. 

Clark, wabaye umushumba muri Kiliziya Gatolika kuva mu mwaka ushize wa 2019 yatawe muri yombi kubera gukorera imibonano mpuzabitsina ahantu hagaragarira abantu bose by’umwihariko kuri Altar.

Clark kandi yari umuyobozi w’ishuri rya Kiliziya Gatolika riherereye muri ako gace ibi byabereyemo, akaba yarahawe ubupadiri mu mwaka wa 2013.

 Clark n'abagore babiri (Mindy na Melissa) bivugwa ko yasambanye nabo

Aba bagore bombi bari kumwe na Clark ari bo: Mindy Dixon w’imyaka 41 na Melissa Cheng w’imyaka 23 nabo batawe muri yombi. Mu busanzwe Dixon ni umukinnyi wa filime ukuze, agakora nk’umu dominatrix, nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa New Orleans.

Dixon mbere yo gutabwa muri yombi ho umunsi umwe, abinyujije kuri instagaram ye yashyizeho ubutumwa bugira buti: “Ngiye muri New Orleans guhura n’umu dominatrix mugenzi wanjye kugira ngo duhumanye inzu y’Imana “. 

Arikidiyosezi ya New Orleans yavuze ko yahagaritse Clark ku nshingano ze zo kuba padiri umunsi afatwa nk’uko byatangajwe na WWL, Televiziyo yo muri New Orleans.

Umwe mu bagize Inama Njyanama y’Umujyi, Kat Walsh yagize ati: “Icyambabaje cyane ni ukuntu hariya ari ho yahisemo kubikorera”. Ati: “Mbabajwe cyane natwe twese, abagize paroisse ibi byabereyemo, kuki hariya koko?”. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND