RFL
Kigali

Ubutunzi bw’Abaherwe ba mbere ku Isi bukomeje gutumbagira mu gihe ubw’isi buhungabanye

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:8/10/2020 14:36
0


Mu gihe ubukungu bw’isi bukomeje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19, bisa nk'aho ibi bitagize icyo bihungabanya ku baherwe ba mbere ku isi. Aho ubukungu bw’ahandi bushegeshwa, ubwabo bwo ntubusiba gutumbagira. Kuva mu mwaka wa 2017 kugeza muri uyu turimo ubukungu bwabo bwiyongereyeho 14.61%. Byatewe n’iki?.



N’ubwo umubare w’abaherwe muri rusange wagabanyutse, abashoboye kuguma muri icyo cyiciro ubutunzi bwabo bukomeje gutumbagira. Iri zamuka ry’ubukungu ku itsinda ry’abantu bamwe bahujwe nuko batunze abarirwa mu mamiriyari y’amadorari, ubukungu bwabo bwazamutseho 14.61% bingana na tiriyoni $8 nk'uko tubikesha imwe muri banki y’Abasuwisi ya UBS. Iri zamuka ryatumye aba bagwizatungo bikubira 27.5% by’ubukungu bw’isi.

Raporo y’iyi banki igaragaza ko imwe mu ngingo z’ingenzi z’icyateye iri zamuka ku bukungu bw’aba baherwe ari icyorezo cya COVID-19. Iyo umuntu anyujije amaso mu rutonde rw’aba baherwe uko basaga 2000 ku isi hose, abenshi muri bo usanga ishoramari ryabo rishingiye ku ikoranabuhanga n’ubuvuzi. Mu gihe ibindi bikorwa nk’imyidagaduro, ingendo, ubucuruzi kimwe n’ubukerarugendo byabaye bihagaze kubera ingamba zo kwirinda icyorezo; gukoresha ikoranabuhanga cyangwa gukenera ibikoresho byo kwa muganga ntibyigeze bihagarara. Iyi ni imwe mu mpamvu isobanura iri zamuka ry’ubukungu bwabo.

Ntitwasoza tutavuze uburyo iyi raporo yakomeje kwerekana ko hatagize igikorwa, ubusumbane mu bukungu bw’isi bwakomeza kugana ahabi. Umuryango w’Abibumbye uherutse kuburira abanyamuryango wabo ko isi ishobora kugira ikigero cy’ubukene butaherukaga kuva binyacumi bitatu by’imyaka bihise (kuva 1990). 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND