RFL
Kigali

Issa Bigirimana waherukaga gusinyira Rayon Sports yerekeje muri Forest Rangers yo muri Zambia

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/10/2020 13:42
0


Rutahizamu w'umunyarwanda Issa Bigirimana waherukaga gusinyira Rayon Sports avuye muri anga Africans yo muri Tanzania, yamaze kuyisohokamo atayikiniye aho yerekeje muri Forest Rangers yo muri Zambia.



Amakuru agera ku Inyarwanda.Com aravuga ko Forest Rangers yatanze ibihumbi 25 by'amadorali muri Rayon Sports, Issa ayisinyira umwaka umwe w'amasezerano.

Nyuma yo gutandukana na anga Africans, uyu rutahizamu yahise asinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka, gusa bivugwa ko nta mafaranga ya recruitment yahawe ahubwo ko yumvikanye n’ikipe umushahara gusa ariko mu masezerano ye ashyiramo ko mu gihe yabona ikipe imugura azagenda nta mananiza.

Issa Bigirimana wabanje kujya ahakana amakuru ko ari muri Zambia mu minsi ishize, yashyize yemera ko yamaze gusinyira Forest Rangers amasezerano y'umwaka umwe kandi ko agiye gukinira ikipe nziza izamufasha kuzamura urwego rw'imikinire ye.

Ubwo shampiyona ya Zambia yahagararaga muri Kanama 2020, ikipe ya Forest Rangers yari ku mwanya wa kabiri n'amanota 50.

Bigirimana amaze iminsi ari muri Zambia

Issa yaherukaga gusinyira Rayon Sports amasezerano y'umwaka umwe

Bigirimana yari yatandukanye na Yanga Africans





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND