Dore ibintu bibiri by’ingenzi wakora kugirango urukundo rwawe rurambe kandi ntiruhite rugushiramo

Posted: June 5, 2013

2 Ibitekerezo

Posted:Mimi on May 21, 2012

Byo kwandika ni ingenzi mu rukundo, cyane cyane iyo wumva udashaka kubwira abantu bose ibyiyumviro byawe ku mukunzi wawe, iyo wumva wakunze cyane or byivanze mu rukundo hanyuma aho kujya kwitanga muzo ukeka ko ari ncuti zawe wenda atari incuti nyazo, ubundi ukitafatira umwanya wawe ukaganira n’urupapuro n’ikaramu byawe or computer yawe, ukajyaho ukayibwira byoseee ukabivanayo rwose, wumva uruhutse, kandi akenshi iyo uri no kwandika, wisangamo inama n’ibisubizo byibyo wumvaga bigushimishije or bikubabaje nyuma ukumva wongeye ubaye umuntu mushya rwose, nanjye ndabyemera bino bintu, kuko njye ntago nkunze kwizera abantu cyane, kubera experience nagiye mbona, so, aho kugirango njye kubwira umuntu runaka feeling zanjye, ndabyandika.

Posted: on May 21, 2012

Ndabyemeye kandi cyane rwose kuko ibyo ni bimwe nkeka bituma nshobora kuba nkunda cyane ndetse birenze.Impamvu mvuga ngo birenze nuko kenshi uwanjye mukunzi ashobora gufudika yego nkababara ariko urukundo ngasanga rurarusha uburemere ifuti rye.Ikindi kandi hari ubwo mba numva nareka gukunda ariko nkumva muri jye umuriro wo gukomeza gukunda urushaho kwaka muri jye.Maze igihe kinini nkundana n’uwo tuzabana kandi nzi neza ko biri bugufi mu gihe benshi bavuga ko iyo ukundanye n’umuntu igihe kirekire inshuro nyinshi birangira mutandukanye.abizi neza ko mukunda kandi nanjye mpamya cyane ko ankunda,abatubona n’abatuzi bo bemeza ko namwihebeye ndetse bakavuga ko dutandukanye umutima wanjye wahagarara kandi rimwe na rimwe nsanga bavuga ukuri.Twaciye mubihe bigoye hakaba ubwo umwe muri twe akeka ko byaba birangiye ariko tugasanga inzira tukiyikomeyemo.Ariko kandi nanone Imana mpamya ko iyo abantu bakundanye bafite intego nzima ibibafashamo.Murakoze.

Tanga ibitecyerezo


Amazina
[Sign In]
Email yanyu
    Igitecyerezo cyawe