RFL
Kigali

Igiterane cya“AFRICA HAGURUKA” kigarutse gifite indi shusho

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/07/2015 11:48
5


Itorero rya Zion Temple Celebration Center Authentic Word Ministries ryongeye gutegura igiterane ngarukamwaka kitwa AFRICA HAGURUKA kikaba kigiye kuba ku nshuro ya 16. Igiterane cyo muri uyu mwaka kizatangira kucyumweru taliki ya 02 kanama gisozwe ku ya 08 kanama 2015.



“Afrika Haguruka” ni ibikorwa ngarukamwaka bitegurwa na Zion Temple Celebration Center/Authentic Word Ministries iyobowe na Apostle Dr. Paul GITWAZA. Ibi bikorwa bigamije guhuriza hamwe Abanyafrika mu rwego rwo kwigira hamwe uburyo umugabane wabo wa Afrika watera imbere mu ngeri zose (mu mwuka no mu bifatika) nk’uko biri mu mugambi w’Imana kandi hifashishijwe amahame y’Ijambo ry’Imana.

Apotre Dr Paul Gitwaza ni umwe mu bakozi b'Imana bazigisha Ijambo ry'Imana

Ibi bikorwa byubakira ku ntumbero ikubiye muri Bibiliya, igitabo cya Yesaya 61:1,: “BYUKA URABAGIRANE kuko umucyo wawe uje kandi ubwiza bw’Uwiteka bukaba bukurasiye.” Uyu mwaka, “Afrika Haguruka” 2015 ifite insanganyamatsiko nyamukuru igira iti: “GENDA UKO IZO MBARAGA ZAWE ZINGANA” Abacamanza 6:14 ikaba inafite ishusho nshya.

Bimwe mu bikorwa byihariye bizaranga Afrika Haguruka yo muri uyu mwaka

“Afrika Haguruka Summit 2015”; inama mpuzamahanga izahuriza hamwe impuguke zo ku mugabane wa Afrika ndetse no ku yindi migabane mu rwego rwo kwigira hamwe ibibazo byugarije Afrika n’uburyo hahuzwa imbaraga ngo bikemuke hifashishijwe amahame ya bibiliya. Iyo nama izabera kuri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) kuva kuwa kabiri 04/08/2015 saa mbiri za mu gitondo.

“Africa Haguruka Conference”; amahugurwa agamije guzamura ubumenyi mw’ijambo ry’Imana rizana impinduka mu buzima bwa buri munsi abantu babamo. Ayo mahugurwa azajya abera kuri Zion kuva kuwa mbere 03/08/2015 saa mbiri za mu gitondo.

“Ibiterane by’ububyutse”; ibiterane mbwirwaruhame bizajya bibera kuri Stade ya ULK buri munsi kuva taliki ya 02/08/2015 saa cyenda zo ku mugoroba.

“Igiterane cy’urubyiruko”; kuri SERENA HOTEL kuwa gatandatu taliki ya 08/08/2015 kuva saa mbiri za mu gitondo

“Igiterane cy’abagore”; kizabera kuri ZION TEMPLE mu Gatenga kuwa gatandatu taliki ya 08/08/2015 kuva saa tatu za mu gitondo

Ubuyobozi bwa Zion Temple bukaba bukangurira abantu bose kwitabira ibi bikorwa kuko bigamije kugarurira agaciro abanyarwanda ndetse n’abanyafrika muri rusange kuko ari ubushake bw’Imana.

 Afrika Haguruka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mbarushamahoro8 years ago
    Inyigisho z urubyiruko twazikurikirana gute nka twe tu tari mu Rwanda murakoze lmana ibafashe mubihe murimo byiza amen
  • kay8 years ago
    ubwo agafaranga kagabanutese urashakakongera ayi maaa w'are alrdy know you Mr .....
  • Nizigama Jean de Dieu 8 years ago
    Africa haguruka. Ni vy'ukuri haragez ko Africa duhaguruka. Reka dukore Imana izobidufashamwo. Na cane cane Abarundi.
  • Mugabo ahad8 years ago
    twakurikirana gute africa haguruka gute abatari rwanda kko
  • Sande Emmanuel6 years ago
    amashimwe y'uwiteka namwe bakozi b'Imana. ndabakunda cyane n'ubwo ntari nababona. nsengera mw'itorero ryitwa Eden coomunity church-kyankwanzi ni muri Uganda. maze imyaka nk'itatu nkurikirana inyigisho zanyu kuri cd. pastor wacu ndetse n'abakristo bamwe bajya baza muri africa haguruka conference. uyumwaka najye ndumva ntazacikwa ariko. dufite itsinda ryabantu 20. nifuzaga kumenya uko twashobora gufata imyanya (booking) hakiri kare muburyo bworoshye turi iwacu. Murakoze. Tel: +256783031335/+256704355250. yesu abahe umugisha





Inyarwanda BACKGROUND