Itorero rya Zion Temple Celebration Center Authentic Word Ministries ryongeye gutegura igiterane ngarukamwaka kitwa AFRICA HAGURUKA kikaba kigiye kuba ku nshuro ya 16. Igiterane cyo muri uyu mwaka kizatangira kucyumweru taliki ya 02 kanama gisozwe ku ya 08 kanama 2015.
“Afrika Haguruka” ni ibikorwa ngarukamwaka bitegurwa na Zion Temple Celebration Center/Authentic Word Ministries iyobowe na Apostle Dr. Paul GITWAZA. Ibi bikorwa bigamije guhuriza hamwe Abanyafrika mu rwego rwo kwigira hamwe uburyo umugabane wabo wa Afrika watera imbere mu ngeri zose (mu mwuka no mu bifatika) nk’uko biri mu mugambi w’Imana kandi hifashishijwe amahame y’Ijambo ry’Imana.
Apotre Dr Paul Gitwaza ni umwe mu bakozi b'Imana bazigisha Ijambo ry'Imana
Ibi bikorwa byubakira ku ntumbero ikubiye muri Bibiliya, igitabo cya Yesaya 61:1,: “BYUKA URABAGIRANE kuko umucyo wawe uje kandi ubwiza bw’Uwiteka bukaba bukurasiye.” Uyu mwaka, “Afrika Haguruka” 2015 ifite insanganyamatsiko nyamukuru igira iti: “GENDA UKO IZO MBARAGA ZAWE ZINGANA” Abacamanza 6:14 ikaba inafite ishusho nshya.
Bimwe mu bikorwa byihariye bizaranga Afrika Haguruka yo muri uyu mwaka
“Afrika Haguruka Summit 2015”; inama mpuzamahanga izahuriza hamwe impuguke zo ku mugabane wa Afrika ndetse no ku yindi migabane mu rwego rwo kwigira hamwe ibibazo byugarije Afrika n’uburyo hahuzwa imbaraga ngo bikemuke hifashishijwe amahame ya bibiliya. Iyo nama izabera kuri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) kuva kuwa kabiri 04/08/2015 saa mbiri za mu gitondo.
“Africa Haguruka Conference”; amahugurwa agamije guzamura ubumenyi mw’ijambo ry’Imana rizana impinduka mu buzima bwa buri munsi abantu babamo. Ayo mahugurwa azajya abera kuri Zion kuva kuwa mbere 03/08/2015 saa mbiri za mu gitondo.
“Ibiterane by’ububyutse”; ibiterane mbwirwaruhame bizajya bibera kuri Stade ya ULK buri munsi kuva taliki ya 02/08/2015 saa cyenda zo ku mugoroba.
“Igiterane cy’urubyiruko”; kuri SERENA HOTEL kuwa gatandatu taliki ya 08/08/2015 kuva saa mbiri za mu gitondo
“Igiterane cy’abagore”; kizabera kuri ZION TEMPLE mu Gatenga kuwa gatandatu taliki ya 08/08/2015 kuva saa tatu za mu gitondo
Ubuyobozi bwa Zion Temple bukaba bukangurira abantu bose kwitabira ibi bikorwa kuko bigamije kugarurira agaciro abanyarwanda ndetse n’abanyafrika muri rusange kuko ari ubushake bw’Imana.
TANGA IGITECYEREZO