RFL
Kigali

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:20/05/2013 16:45
0




Nk’uko bamwe mu nshuti z’aba bombi babitangarije ugandapicks, umugambi wo kubana bamaze kuwuzuza igisigaye ni ukwemeza itariki y’ubukwe bwabo.

Muri Gashyantare 2013 ubwo bari mu bitaramo i Burayi, Weseal nibwo yabonanye n’uyu mukobwa ndetse bahita bakundana. Uyu mukobwa ni Umugandekazi w’umunyamideli uba mu gihugu cya Norvege.

Good Life

Weasel n'umukunzi we Carol Sserwadda biteguye kurushinga

Douglas Mayanja aka Weasel Doug kuwa gatatu tariki ya 3/4/2013 nibwo yatangarije abafana be binyuze kuri facebook ko yamaze gutwarwa n’urukundo rw’uyu mukobwa utuye muri Norvege ari naho baherutse guhurira. Kuri facebook Weasel Douglas ntabwo yagaragazaga ko ari mu rukundo dore ko hari handitseho complicated(biragoye kuba mu rukundo) hanyuma ahita ashyiraho  ngo 'In a Relationship'

radio

Weasel iburyo

Ibi byatunguye abantu basaga ibihumbi 4700 bafitanye ubucuti na Weasel ku rubuga rwa facebook.

Umwe mu babonye Weasel n’uyu mukobwa bafatanye agatoki ku kandi i Burayi yanditse agira ati, “ahantu hose Weasel yajyaga , Carol yabaga ari kumwe na we. Ntawundi mukobwa wo muri Oslo yashakaga ko yavugana na Weasel”

Carol Sserwadda avuka ahitwa Mukono akaba atuye mu gihugu cya Norvege muri Oslo ari naho yahuriye na Weasel bagahita bajya mu rukundo ruhamye.

Ku munsi byatangajwe ko Good Life ari bamwe mu bahanzi bazahatanira ibihembo bya  BET Music Awards umwaka wa 2013.

Munyengabe Murungi Sabin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND