RFL
Kigali

Uyu munsi Bruno Mars yujuje imyaka 29 y'amavuko - AMATEKA YE

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:8/10/2014 8:17
2


Peter Gene Hernandez uzwi cyane mu muziki nka Bruno Mars, ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo. Utunganya indirimbo z’amajwi akaba n’umukinnyi wa film w’umunyamerika.



Yavukiye mu birwa bya Hawaii mu mujyi wa Honolulu tariki 8 ukwakira 1985, akaba avuka kuri Peter Hernandez na Bernadette San Pedro Bayot akaba afite ibisekuruza byo muri Amerika y’amajepfo, Ubuyahudi, na Philippines bitewe n’aho ababyeyi be bagiye baturuka. Ababyeyi ba Bruno Mars bahuye ubwo babyinaga mu birori, mama wa Mars akaba yari umubyinnyikazi w’injyana ya Hula naho papa we akaba yaracurangaga. Ku myaka 2 y’amavuko, yahimbwe akazina Bruno na se kuko yasaga cyane n’umukinnyi wa Catch, Bruno Sammartino.

Mars ni umwe mu bana 6, akaba avuka mu muryango n’ubundi w’abanyamuziki, akaba yarakuriye cyane mu njyana nka Reggae, Hip Hop na R&B. nyirarume wa Mars yari umwe mu bacuranzi ba Elvis Presley akaba ku myaka 3 yaramujyanye kuririmba mu gitaramo icyo gihe akaba yararirimbye indirimbo za Michael Jackson n’abandi. Ku myaka 4 y’amavuko, yatangiye kujya aririmba iminsi 5 mu cyumweru mu itsinda ryari rigizwe n’umuryango. Mu mwaka w’1992, Mars yagaragaye muri film yitwa Honey Moon in Vegas aho yakinne ari Elvis muto.

Bruno Mars

Bruno Mars akiri umwana. Aha yakinaga muri filime Honemoon in Vegas

Kuba yarakunze Elvis ndetse akaba yari afite nyirarume umukorera, byatumye akunda cyane injyana ya RocknRoll. Ku myaka 17, nyuma yo kurangiza mu ishuri rya Roosevelt High School, yimukiye muri Los Angeles kugira ngo akurikirane impano ye ya muzika. Yahise afata izina papa we yamwise “Mars” aba ari ryo atangira gukoresha mu muziki, kuri we akaba avuga ko iri zina yarikunze kuko mu gutereta abakobwa yajyaga avuga ko atari uwo kuri iyi si ahubwo yaturutse ku mubumbe wa Mars bikaba byari mu byamufashaga kwemeza abakobwa cyane.

Nyuma gato yo kugera muri Los, Mars yasinye mu nzu ya Motown Records muri 2004 ariko akaba atarabashije kuhakorera ngo agere kure. Nyuma gato yaje kuhava, ahura na Steve Lindsey akaba ariwe wamujyanye mu nzu nto ya Westside Independent ndetse akaba ari nawe wamuhaga amasomo mu kuririmba.

Bruno Mars

Icyo gihe Mars yatangiranye na Lindsey akaba amufata nk’umuntu ukomeye kuri we wamweretse inzira mu muziki cyane cyane mu njyana ya Pop.

Mbere yo kuba umuhanzi akamenyekana ku giti cye, Mars yabanje kwandikira indirimbo abahanzi nka Alexandra Burke, Travie McCoy, Adam Levine, Brandy, Sean Kingston ndetse na Florida. Yagiye kandi afasha abahanzi banyuranye mu ndirimbo zabo.

Yatangiye kumenyekana nk’umuhanzi mu mwaka w’2009 ubwo yaririmbanaga n’abahanzi nka Travie McCoy mu ndirimbo Billionnaire ndetse na B.o.B mu ndirimbo Nothin’ on You zikaba arizo zatangiye kumugaragaza mu ruhando rw’amahanga nk’umuririmbyi.

Bruno Mars

Ijwi rye ritagira uko risa mu ndirimbo zinyuranye nka Grenade, Just The Way you are, Marry you, When I was your man, It will rain,... ni kimwe mu bituma akundwa cyane

Mu mwaka w’2010, yashyize hanze album ye ya mbere yise Doo-Wops & Hooligans, iyi album yamumenyekanishije cyane yagaragaragaho indirimbo nka Just The Way You Are ikaba yaraje mu ndirimbo 10 za mbere kuri Billboard Hot 100, ndetse ikaba yaragaragaragaho izindi ndirimbo zakunzwe cyane ku isi yose nka Grenade, Marry you n’izindi.

Mu kwezi kwa Nzeli 2010, Mars yafashwe na police ya Las Vegas kubera gutwara ibiyobyabwenge bya Cocaine, akaba yaratanze ihazabu ry’amadolai 2.000 ndetse agakora n’imirimo ingana n’amasaha 200.

Album ye ya mbere uretse kumumenyekanisha nk’umuhanzi w’umuhanga yamuhesheje ibihembo binyuranye harimo na Grammy Award nk’umuhanzi ufite ijwi ryiza w’umugabo muri 2011, n’ibindi binyuranye.

Muri uwo mwaka kandi [2011] yakoranye n’itsinda rya Bad Meets Evil mu ndirimbo Lighters ikaba yarakunzwe cyane. Mu kwezi kwa nzeli 2011, yaririmbye indirimbo It Will Rain yakunzwe nabwo cyane ikaba yaranifashishijwe muri film Twilight Saga: Breaking Dawn Part 1 nk’indirimbo ya mbere iherekeza amashusho.

Bruno Mars

Bruno Mars yegukanye ibihembo binyuranye muri muzika. Aha hari mu 2011 ubwo yegukanaga igihembo cya MTV VMAs

Bruno Mars yakomeje kugenda akora umuziki ari nako akundwa cyane, cyane cyane mu bakunzi bwa Mars higanjemo abakobwa ahanini bitewe n’ijwi rye rito cyane ku buryo benshi bamwitiranya n’umukobwa iyo aririmba bikaba bituma abakobwa bamwiyumvamo cyane.

Mars amaze gushyira hanze album 2, ari zo Doo-Wops & Hooligans ya 2010, ndetse na Unorthodox Jukebox ya 2012. Mu bantu Bruno Mars afata nk’ikitegererezo mu muziki we harimo Elvis Presley, ndetse na Michael Jackson.

Bruno Mars

Bruno Mars kandi mu buzima bwe bwa Muzika yatwaye ibihembo 2 bya Grammy Awards ndetse n’ibindi byinshi byo mu bundi bwoko, akaba amaze kugurisha amakopi ya album agera kuri miliyoni 11 ndetse n’izindi kopi miliyoni 68 z’indirimbo (singles) ku isi yose. Bruno Mars azi gucuranga ibicurangisho binyuranye harimo Guitar z’ubwoko bwose, piano, harmonica, beatbox, ndetse n’ingoma.

Mu mwaka wa 2011 yaje ku rutonde rukorwa n’ikinyamakuru cya Time Magazine rw’abantu 100 bavuga rikijyana ku isi, ndetse muri uyu mwaka ikinyamakuru cya Forbes cyamushyize ku mwanya wa mbere mu bantu 30 bari munsi y’imyaka 30 bakomeye ku isi. Kugeza muri uyu mwaka, Bruno Mars ni umukire ufite amadolari miliyoni 60.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    HAPPY BIRTH DAY YOU ARE STL YOUNG
  • nkurunziza bertin7 years ago
    Uyu muhungu yatumye nanuka mbura uko nifata amahoro muri jyewe yarabuze mukunda kurusha uko nkunda kimwe kiruta ibindi mubyo ntunze mubuzima gusa allah ajye amwongerera impano kuko arashoboye





Inyarwanda BACKGROUND