RFL
Kigali

Uwashinze urubuga rwa Facebook yatanze miliyoni 25 z'amadolari yo kurwanya Ebola muri Amerika

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:15/10/2014 11:12
2


Kuri uyu wakabiri,Mark Zuckerberg washinze urubuga rwa Facebook n’umugore we Priscilla batangaje ko batanze akayabo ka miliyoni 25 z’amadolari mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Ebola.



Nk’uko yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe Facebook,Mark Zuckerberg w’imyaka 30 yavuze ko we n’umugore we Prscilla batanze akayabo ka miliyoni 25 z’amadolari ku bigo bishinzwe kwita ku barwayi ndetse no gukumira icyorezo cyugarije isi cya Ebola byo mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika mu rwego rwo kubafasha gukumira no kurwanya Ebola.

jyt

Mark Zuckerberg n'umugore we Priscilla

Ku rukuta rwe rwa Facebook Mark yagize ati:Icyorezo cya Ebola gihangayikishije isi cyane.Hamaze kwandura abarenga 8400 kandi iragenda yiyongera mu buryo bukabije ku buryo mu gihe gito kiri imbere ishobora kuba yageze ku bantu barenga miliyoni imwe mu gihe yaba idahagurukiwe.Tugomba kugira icyo dukora mu maguru mashya kugira ngo iki cyorezo kitaba karande ku isi nka Sida n’ibindi.

gjhj

Mark na Priscilla batanze miliyoni 25 z'amadolari zo kurwanya Ebola

Twababwira ko myaka 30 gusa y’amavuko, uyu Mark Zuckerberg washinze urubuga rwa Facebook amaze kuba umuherwe ukomeye aho ubu abarirwa umutungo wa miliyari 32.4 z’amadolari.

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hum9 years ago
    Ko wumva yayatanze muri amerika se wumva ari muri Africa!! Twe abany Africa tuzakizwa n Imana nubundi niyo yonyine twigirira iturwanirira naho abo ba rugigana tuzi urwango batwanga...
  • mahirwe8 years ago
    Nibyiza kuba mubonye





Inyarwanda BACKGROUND