RFL
Kigali

Urutonde rw'abantu 10 bigaragaje cyane ku mugabane wa Africa mu mwaka w'2014

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:10/12/2014 10:17
3


Nk’uko bisanzwe muri buri mwaka hari abantu baba barigaragaje,baravuzwe, cyangwa barakoze cyane kurusha abandi mu nzego zitandukanye ku mugabane wa Afurika bitewe n’impamvu zinyuranye.



Muri iyi nkuru turagaruka ku rutonde rw’abanyafurika 10 bigaragaje/bavuzwe cyane kurusha abandi bitewe n’ibikorwa by’indashyikirwa byabaranze muri uyu mwaka w’2014 dusoza.Uru rutonde rwakozwe n’ikinyamakuru Le Point Afrique.

10. Denis Mukwege

Denis

Kumyaka 59 y’amavuko,uyu muganga wo mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yagiye yegukana ibihembo bitandukanye bitewe n’uburyo yagiye yitanga mu kuvura no kwitaho abagore n’abakobwa babaga basambanyijwe ku ngufu mu ntambara zagiye zibera muri iki gihugu.Mu myaka 15 yabshije kuvura abagore n’abakobwa barenga ibihumbi 40.

9.Aliko Dangote

aliko

Usibye kuba ariwe muherwe wa mbere ku mugabane wa Africa, uyu munya Nigeria w’imyaka 57 yabashije kwinjira mu mateka aho muri uyu mwaka yaje ku rutonde rw’abaherwe 25 ba mbere ku isi aho amaze kugira miliyari 25 z’amadolari.Uyu asanzwe akora ubucuruzi no gutunganya ibijyanye na sima(cement).

8.Sams‘k Le Jah na Smockey

sam

Usibye kuba aba basore ari abahanzi bakomeye(umwe aririmba reggae undi aririmba hip hop),icyatumye aba basore b’imyaka 43 baza ku rutonde rw’abantu baranze umugabane wa Afurika muri uyu mwaka w’2014 ni uruhare bagize mu ihirikwa ku butegetsi rya Blaise Compaore wari perezida w’igihugu cya Bourkina Faso aho bivugwa ko aribo bashishikarije urubyiruko kwanga ko uyu mugabo ahindura itegeko nshinga ngo yongere yiyamamarize kuyobora iki gihugu yari amaze imyaka 27 ayobora.

7.Yanick Lahens

fd

Uyu mugore w’umwanditsi w’imyaka 61 y’amavuko yagarutsweho cyane muri uyu mwaka w’2014 aho yahawe igihembo mpuzamahanga cya Femina agiheshejwe n’igitabo yanditse cyitwa Bain de lune cyakunzwe cyane ku isi bitewe n’inkuru irimo.

6.Abderrahmane Sissako

sissako

Icyatumye uyu mugabo w’imyaka 53 ukomoka mu gihugu cya Mauritania aza kuri uru rutonde ni filime yakoze yitwa Timbuktu(Le chagrin des oiseaux) yahawe igihembo mu iserukiramuco rikomeye rya sinema rizwi nka Festival de Cannes aho avuga ku buzima bw’abaturage bo mu bwoko bw’aba Touareg bo mu gace ka Toumbouktou mu gihugu cya Mali.

5.Lupita Nyong’o

lupita

Uyu mukobwa w’imyaka 31 ufite inkomoko mu gihugu cya Kenya yamenyekanye cyane muri filime yitwa Twelve years a slave ndetse akaba yarabiherewe igihembo cya Oscar.Ikindi gikomeye cyatumye uyu mukobwa wavukiye mu gihugu cya Mexique ufite ubwenegihugu bwa Kenya agarukwaho cyane kuri uru rutonde,ni uko ikinyamakuru People giherutse kumugira umugore wa mbere mwiza ku isi mu mwaka w’2014.

4.Ozwald Boateng

sd

Uyu mugabo w’imyaka 47 ni umunyamideli ukomoka mu gihugu cya Ghana.Usibye kuba asanzwe yambika ibyamamare bikomeye nka Brad Pitt na Leonardo Dicaprio, uyu mugabo yamenyekanye cyane ubwo yashingaga ihuriro ryitwa Made in Africa rigamije gutera inkunga imishinga itandukanye y’iterambere ku mugabane wa Afurika.

 3.Béji Caïd Essebsi

df

Uyu mugabo  yagarutsweho kuri uru rutonde nyuma y’uko yiyamamarije kuyobora igihugu cya Tunisia n’ubwo asheshe akanguhe dore ko afite imyaka 88 y’amavuko ariko ntibimubuza kugaragaza intege n’icyerekezo afitiye igihugu cya Tunisia n’abaturage bacyo.

2.Ellen Johnson Sirleaf

ellen

Muri uyu mwaka nibwo indwara ya Ebola yibasiye cyane agace ka africa y’uburengerazuba.Ellen Johnson w’imyaka 76 uyobora igihugu cya Liberia yigaragaje cyane mu kurwanya iyi ndwara yari yibasiye igihugu cye ndetse no kumvisha isi ko igomba guhagurukira iki cyorezo.

1.Thierry N’doufou

therry

Uyu musore w’imyaka 36 wo mu gihugu cya Cote d’Ivoire yahwe igihembo mpuzamahanga nyuma yo gukora igikoresho cy’ikoranabuhanga(Tablet) yise  « Designed with love in Cocody »gishobora kwifashishwa n’abanyeshuri b’ingeri zose mu myigire yabo.

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • David9 years ago
    ko mutashyizeho na our president Paul KAGAME ? nawe yabaye indashyirwa.
  • 8 years ago
    nubwo muvuga ngo barigaragaje mu rwanda nta wubazi.
  • i pac8 years ago
    N ta wubazi abo bose kabisa





Inyarwanda BACKGROUND