RFL
Kigali

Urutonde rw'abahanzi b'abaraperi bakize kurusha abandi ku isi

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/04/2014 15:51
2


Ikinyamakuru Forbes Magazine cyashyize ahagaragara urutonde rw’abahanzi mu njyana ya Rap bakize kurusha abandi ku isi, abo baraperi bose baza ku isonga bakaba ari abakorera umuziki wabo muri Amerika dore ko ari naho iyi njyana bakoramo umuziki wabo ifite ibirindiro.



Muri aba baraperi 5 ba mbere ku isi mu kugira agatubutse, benshi bakomeje kuza imbere no mu myaka ishize ariko n’ubu ubukire bwabo buracyakomeza kubemera kuza mu ba mbere kuri uyu mubumbe. Dore uko urutonde ruhagaze:

1. Sean Puff Diddy ($700 million)diddy

Puff Diddy yongeye kuyobora uru rutonde mu mwaka wa 2014, akaba kugeza ubu yenda gushyikira akayabo ka miliyari y’amadolari dore ko ubu yibitseho asaga miliyoni 700 z’amadolari, ni ukuvuga asaga 470,000,000,000 uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda, Televiziyo ye yitwa Revolt TV ikaba iri mu bikomeje kumwinjiriza akayabo.

2.  Dr. Dre($550 million)hh

Uyu muraperi uza ku mwanya wa kabiri, anazwi cyane nk’umwe mu batunganya indirimbo bakomeye ku isi, we akaba azitunganyiriza muri California, kugeza ubu umuziki we yakoze muri 2008 ukaba ukomeje kuza ku isonga mu bimwinjiriza atari macye.

3. Jay Z ($520 million)jay

Uyu muraperi w’icyamamare muri Amerika no ku isi yose, anazwi cyane nk’umugabo w’umuhanzikazi nawe w’icyamamare Beyonce, akaba nawe aza ku mwanya wa gatatu kuri uru rutonde rw’abaraperi bibitseho agatubutse, akaba akunze gukura amafaranga menshi mu myenda n’imibavu ikorwa mu izina rye ndetse n’ibihangano bye agurisha amafaranga atari macye kandi bikagurwa cyane.

4. Birdman ($160 million)birdman

Birdman nawe aza ku mwanya wa kane ariko yagakwiye kuba afite akayabo ka miliyoni zisaga 300 z’amadolari, gusa yaje kugabana n’umuvandimwe we Ronald Slim Williams, ari nayo yifashishije ashinga studio ikomeye cyane yitwa Cash Money Records.

5. 50 Cent ($140 million)hha

Uyu muraperi ufite amateka akomeye cyane muri Amerika haba muri muzika ndetse n’uburyo yavuye mu buzima bubi akaza kuba icyamamare, nawe aza ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw’abaraperi bafite agatubutse ku isi, akaba yibitseho miliyoni 140 z’amadolari, akaba kandi anafite agahigo ko kuba ari we muraperi uyoboye abandi urebye mu bikorwa bye mu mwaka 10 ishize, amafaranga menshi akaba yarayakuye mu bihangano bye yagurishije, harimo umuzingo witwa Vitaminwater yashyize ahagaragara muri 2007.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • LIL10 years ago
    AGOMBA KUBA UWAMBERE
  • DAN NI SAW9 years ago
    IBI NI SAWA





Inyarwanda BACKGROUND