RFL
Kigali

Urutonde rw'abagore bafite uburanga kurusha abandi bose ku isi muri 2014 - AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/10/2014 13:29
17


Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Richest Lifestyle mu cyegeranyo cyakoze, hari bamwe mu bagore bagaragaza uburanga n’igikundiro kurusha abandi, uru rukaba ari urutonde rugaragaramo abagore n’abakobwa 10 barusha abandi ubwiza, urebye abariho bose bakaba ari abagore b’ibyamamare mu bintu bitandukanye.



 Dore hano urutonde, uhereye ku mwanya wa 10 ujya ku mwanya wa mbere:

# 10 Angelina Jolie

jolie

Uyu ni umukinnyi wa Filime w’icyamamare, amaso n’iminwa bye bikundwa n’abatari bacye ku isi. Ni n’umugabo kandi w’icyamamare Brad Pitt nawe uzwi cyane muri sinema. Angelina Jolie aza ku mwanya wa cumi w’uru rutonde.

# 9 Halle Berry

halle

Uyu ni umukinnyi wa filime w’umunyamerika, uretse n’ibyo yamenyekanye mu bihe byashize nk’icyamamare mu kumurika imideli. Halle Berry aza ku mwanya wa cyenda kuri uru rutonde rw’abagore bafite ubwiza kurusha abandi ku isi.

# 8 Leila Lopes

leila

Uyu yabaye Nyampinga w’isanzure muri 2011 (Miss Universe 2011) akaba akomoka mu gihugu cya Angola, ari nabyo byatumye akunda kuvugwaho ko ari ikimenyetso cy’ubwiza bw’Abanyafurikakazi. Leila aza ku mwanya wa munani mu bagore barusha abandi uburanga.

# 7 Zhang Zilin

zilin

Uyu mukobwa ukomoka mu gihugu cy’u Bushinwa, yigeze kuba Nyampinga w’isi muri 2007 (Miss World) ndetse anaba Nyampinga w’agace ka Asiya y’Uburasirabuza. Uretse n’ibyo, yanamenyekanye nk’umukinnyi wa filime ndetse n’umunyamidelikazi. Aza ku mwanya wa 7 kuri uru rutonde.

# 6 Freida Pinto

pinto

Uyu ni umukinnyi wa Filime, ariko mbere yabyo yamenyekanye nk’umunyamakuru ndetse n’umunyamidelikazi, akaba akomoka mu gihugu cy’u Buhinde. Aza ku mwanya wa 6 ku rutonde rw’abagore b’ibyamamare barusha abandi uburanga.

 # 5 Rihanna

rihanna

Umuhanzikazi w’icyamamare mu njyana Pop uzwi ku izina rya Rihanna, ni umwe mu bakobwa bafite uburanga bushimisha benshi ku isi, akaba ari ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw’abagore barusha abandi ubwiza ku isi.

# 4 Eva Mendes

eva

Eva Mendes wavukiye muri Miami ho muri Leta ya Florida muri Amerika, yavutse ku babyeyi bakomoka muri Cuba. Uyu yatangiye gukina amafilime akiri muto, ariko aza kuba icyamamare cyane amaze gukura. Uyu nawe aza ku mwanya wa kane w’uru rutonde.

# 3 Adriana Lima

lima

Uyu mukobwa ukomoka muri Brazil, yaje ku rutonde rw’abanyamideli binjiza amafaranga menshi ku isi rwakozwe na Forbes mu mwaka wa 2012. Uretse kuba ari umunyamidelikazi, ajya anagaragara mu bijyanye na Sinema. Uyu aza ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’abagore beza kurusha abandi ku isi.

# 2 Monica Bellucci

monica

Uyu mukobwa akomoka mu Butaliyani, akaba ari umunyamidelikazi ndetse akaba n’umukinnyi w’amafilime. Haba mu byo akora by’imideli no mu byo gukina amafilime, akunda kugaragazwa nk’umukobwa ufite uburanga bushimwa cyane n’abagabo bo hirya no hino ku isi, ari nabyo bimushyira ku mwanya wa kabiri w’uru rutonde.

# 1 Aishwarya Rai

lai

Uyu uza ku mwanya wa mbere w’uru rutonde, ni umunyamidelikazi akaba n’umukinnyi wa filime ukomoka mu Buhinde. Aishwarya kandi yigeze kwegukana ikamba rya Nyampinga w’isi yose mu mwaka wa 1994 (Miss World 1994), kugeza n’ubu ubwiza bwe bukaba bukomeje gushimwa na benshi, bukaba bwaranamufashije kugera kure mu by’imitungo.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Nibyo ark rihanna wapi
  • clemy 9 years ago
    Rihana???????Uuua!
  • 9 years ago
    rihana bibeshye kbsa
  • 9 years ago
    rihana bibeshye kbsa
  • 9 years ago
    mwatubeshye peeee
  • titi9 years ago
    urwo rutonde ni Rihanna urwishe pe!
  • titi9 years ago
    urwo rutonde ni Rihanna urwishe pe!
  • dad9 years ago
    abanyarwandakazi turi he??
  • patrick 9 years ago
    abanyarwand twirwa tuvuza induru ngo turi beza nonese ko nta munyarwanda kazi urimo hano
  • PIPI9 years ago
    URU RUTONDE WAPI KABSA THERE ARE MANY OTHER GIRLS THAT ARE FAR BEAUTIFUL THAN THESE
  • mukecuru9 years ago
    KWAMAMARA YEGO UBWIZA OYAAAAAAAAAAAAAAAAAA
  • eric kwitonda9 years ago
    wapi kabisa ntabwo byemeye
  • gbkelly9 years ago
    Ibisibyo kbs rihanna nawe arimo simbyemeye muratubeshye
  • 9 years ago
    Ggyikgfdggfhggdifkf
  • cyrus9 years ago
    Rihana oyaaa kabs kuko ntabwo arush aurol wacu
  • i8 years ago
    Uwa munani niwe ukwiye kuba uwambere naho rihana na mendes wapi!!!!!!!! Wapi!!!!!! Kbs
  • kend James7 years ago
    bavuka burimutsi





Inyarwanda BACKGROUND