Uburanga bw’abantu bugaragara bitewe n’ubureba kandi uburyo abantu bareba nabyo bitarandukanye, gusa hari abantu batandukanye bahuriza ku kuba umuntu runaka yaba afite uburanga kurusha abandi, ibyo bikanaba cyane ku byamamare n’abandi bantu bazwi bakunda no kugaragara cyane, n’abagore b’abakuru b’ibihugu nabo bakazamo.
Urubuga rwitwa Richest Lifestyle rwakoze urutonde rw’abafasha b’abakuru b’ibihugu bagera ku munani (8) bafite uburanga kurusha abandi bose ku isi, uru rutonde rukaba rugaragaraho abafasha b’abakuru b’ibihugu byo ku migabane itandukanye ku isi. Mu byashingiweho harimo n’izindi ntonde zitandukanye zagiye zikorwa hirya no hino ku isi.
1. Umwamikazi Rania wa Yorudaniya
Uyu mugore w’umwami Abdullah II uyobora Yorudaniya, yakunze gushyirwa ku ntonde zitandukanye, harimo inshuro ebyeri yashyizwe na Forbes ku rutonde rw’abantu 100 bagaragara cyane ku isi, mu byo azwiho cyane hakaba harimo uburanga n’ubwenge, kumenya kubana no kwita ku bantu hamwe n’ibindi byinshi agaragaramo bimwongerera igikundiro. Mbere yo kuba umwamikazi, yakoraga ibijyanye n’ikoranabuhanga mu nganda, amaze kurongorwa n’umwami akaba yaratangiye kujya mu by’imideli cyane.
2. Asma Al-Assad
Uyu ni umufasha wa Perezida Bashar Al-Assad w’igihugu cya Siriya, uyu akaba azwiho kugira ubwiza bw’umwimerere kandi ntakunde kwisiga no guhindagura uburanga bwe yavukanye. Azwiho kwicisha bugufi no gusabana cyane, bimwe mu bimwongerera igikundiro no kwishimirwa cyane. Anazwiho kandi gufata ibyemezo bifatika kandi bifite ishingiro mu gihugu cye.
3. Princess Lalla Salma
Princess Lalla Salma ni umugore w’Umwami wa Maroc Mohammed VI. Uyu mugore azwiho kuba umunyabwenge cyane n’impamyabumenyi y’ikirenga. Afatwa kandi nk’umwe mu bafasha b’abakuru b’ibihugu bafite uburanga cyane kandi bicisha bugufi.
4. Mehriban Aliyeva
Ku myaka 50 y’amavuko, uyu mugore wa Perezida Ilham Aliyeva w’igihugu cya Azerbaija agaragaza uburanga cyane. Yabyaranye n’uyu perezida abana 3 ndetse banafite abuzurukuru babiri ariko agaragara nk’ukiri muto. Uretse uburanga bwe, anakundirwa byinshi mu bikorwa akora, dore ko yanize iby’ubuganga akaba ari n’ambasaderi wa UNESCO.
5. Umwamikazi Jetsun Pema wa Bhutan
Uyu mugore wize muri Kaminuza ya Oxford, yatangiye kwitwa Umwamikazi mu mwaka wa 2011 ubwo yarongorwaga n’umwami Jigme Khesar Namgyel Wangchuck. Uyu mukobwa avuka ku mugabo w’umupilote (utwara indege), akaba yarakuze azwiho kurimba no kuberwa cyane mu myambaro gakondo ya Bhutan. Akunda gukina Basketball n’ubugeni kandi azi gushushanyisha amarange, uko agaragara n’ibyo akora byose bimwongerera igikundiro bikanagaragaza uburanga bwe.
6. Michelle Obama
Michelle Obama, umufasha wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Obama azwiho kurimba no kugaragara neza, akagira uburanga kandi akaba umunyabwenge cyane kuburyo hari n’ibyegeranyo byinshi byagiye byerekana ko ari we wagize uruhare mu gutuma umugabo we aba umuntu ukomeye kandi w’ikirangirire.
7. Sylvia Bongo Ondimba
Sylvia Bongo Ondimba ni umufasha wa Perezida wa Gabon, akaba anafatwa nk’umufasha w’umukuru w’igihugu mwiza kurusha abandi bose muri Afrika. Uretse uburanga azwiho, anakunda kandi agaragara cyane mu by’imideli n’ubugeni mu myambaro.
8. Angelica Rivera
Angelica Rivera ni umufasha wa Perezida wa Mexico. Uyu mugore azwiho ubuhanga mu kurimba no mu kurema imideli n’ubugeni mu myambaro n’imisatsi, akaba kandi azwiho ubwenge no gufasha umugabo we mu bitekerezo, dore ko umugabo we Perezida Enrique Pena Nieto yabashije kugera kuri uyu mwanya nyuma y’imyaka ibiri bashakanye muri 2010.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO