Nyuma y’urupfu rw’umwana wa Juliana Kanyomozi rwabaye ku cyumweru tariki 20 Nyakanga 2014, uyu muhanzikazi ubu yongeye kurebana neza na Amon babyaranye uyu muhungu witwaga Keron watabarutse afite imyaka 11 y’amavuko, ubu bikaba ndetse binitezwe ko aba bombi bashobora kubyarana undi mwana.
Agahinda n’umubabaro bya Juliana Kanyomozi n’uwahoze ari umukunzi we Amon Lukwago byo kubura umuhungu wabo Keron Raphael, byatumye aba bombi bongera guhura ndetse umubano mwiza wongera kurangwa hagati yabo, ndetse ubu buri umwe muri aba bombi nibwo arimo kwereka undi ko amuha agaciro gakomeye mu buzima bwe.
Imihango yo gushyingura Keron, yatumye ababyeyi be bongera kurebana neza
Julianna Kanyomozi na Amon Lukwago bari bamaze imyaka hafi icumi batabonana ndetse batanarebana neza, ibyo bikaba byarabaye nyuma y’uko babyaranye uyu muhungu wamaze guhitanwa n’indwara ya Asima. Urupfu rw’uyu mwana, rwatumye bongera kuzirikana urukundo rukomeye bakundanye kugeza babyaranye.
Juliana na Amon ntibasiganaga mu mihango yose yo gushyingura umuhungu wabo
Urukundo rukomeye rwa Juliana Kanyomozi na Amon Lukwago rwatangiye kuzamo agatotsi muri 2002 nyuma y’ivuka rya Keron, icyo gihe Juliana akaba yarahangayitse cyane agatereranwa na Amon bakundanaga bari bamaze kumubyarana.
Ubwo ikiriyo cy’uyu muhungu wabo cyaberaga iwabo wa Amon mu gace kitwa Kawuku, abari mu kiriyo batunguwe cyane no kubona Amon afata indangururamajwi agapfukama agasaba Juliana imbabazi ku myitwarire mibi yamuranze akamutererana.
Roger Mugisha yakoraga ibishoboka byose ngo ahuze Amon na Juliana
Inshuti ya hafi y’aba bombi usanzwe akora kuri Radio KFM witwa Roger Mugisha ari mu bafite uruhare mu kuba Juliana yasubirana na Amon. Mu butumwa Amon yahaye uyu Roger Mugisha ngo abumugereze kuri Julianna ariko abumubwirire imbere y’imbaga ubwo bari bari mu kiriziya basabira umurambo w’umuhungu wabo, bwagiraga buti: “Amon antumye ko atewe ishema nawe, ngo nta muntu bigeze bahura mu buzima bwe yigiyeho byinshi bimwubaka nkawe”
Julianna nawe mu magambo macye akaba yaragaragaje ko n’ubwo umuhungu wabo atakiriho, yishimira ko Amon ari umubyeyi mwiza w’umugabo. Aha akaba yarasobanuye ko ari umu papa mwiza n’ubwo uwo yari abereye papa atakiriho. Nyuma y’ibyo ubu bikaba byitezwe niba aba bombi bashobora kongera gukundana ndetse bakaba banabyarana umwana wazabahoza amarira yo kubura imfura yabo Keron.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO