RFL
Kigali

Urupfu rw'umwana wa Juliana rwatumye yongera kurebana neza n'uwo bamubyaranye- AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/07/2014 12:23
10


Nyuma y’urupfu rw’umwana wa Juliana Kanyomozi rwabaye ku cyumweru tariki 20 Nyakanga 2014, uyu muhanzikazi ubu yongeye kurebana neza na Amon babyaranye uyu muhungu witwaga Keron watabarutse afite imyaka 11 y’amavuko, ubu bikaba ndetse binitezwe ko aba bombi bashobora kubyarana undi mwana.



Agahinda n’umubabaro bya Juliana Kanyomozi n’uwahoze ari umukunzi we Amon Lukwago byo kubura umuhungu wabo Keron Raphael, byatumye aba bombi bongera guhura ndetse umubano mwiza wongera kurangwa hagati yabo, ndetse ubu buri umwe muri aba bombi nibwo arimo kwereka undi ko amuha agaciro gakomeye mu buzima bwe.

Imihango yo gushyingura Keron, yatumye ababyeyi be bongera kurebana neza

Imihango yo gushyingura Keron, yatumye ababyeyi be bongera kurebana neza

Julianna Kanyomozi na Amon Lukwago bari bamaze imyaka hafi icumi batabonana ndetse batanarebana neza, ibyo bikaba byarabaye nyuma y’uko babyaranye uyu muhungu wamaze guhitanwa n’indwara ya Asima. Urupfu rw’uyu mwana, rwatumye bongera kuzirikana urukundo rukomeye bakundanye kugeza babyaranye.

Juliana na Amon ntibasiganaga mu mihango yose yo gushyingura umuhungu wabo

Juliana na Amon ntibasiganaga mu mihango yose yo gushyingura umuhungu wabo

Urukundo rukomeye rwa Juliana Kanyomozi na Amon Lukwago rwatangiye kuzamo agatotsi muri 2002 nyuma y’ivuka rya Keron, icyo gihe Juliana akaba yarahangayitse cyane agatereranwa na Amon bakundanaga bari bamaze kumubyarana.

juliana

Ubwo ikiriyo cy’uyu muhungu wabo cyaberaga iwabo wa Amon mu gace kitwa Kawuku, abari mu kiriyo batunguwe cyane no kubona Amon afata indangururamajwi agapfukama agasaba Juliana imbabazi ku myitwarire mibi yamuranze akamutererana.

Roger Mugisha yakoraga ibishoboka byose ngo ahuze Amon na Juliana

Roger Mugisha yakoraga ibishoboka byose ngo ahuze Amon na Juliana

Inshuti ya hafi y’aba bombi usanzwe akora kuri Radio KFM witwa Roger Mugisha ari mu bafite uruhare mu kuba Juliana yasubirana na Amon. Mu butumwa Amon yahaye uyu Roger Mugisha ngo abumugereze kuri Julianna ariko abumubwirire imbere y’imbaga ubwo bari bari mu kiriziya basabira umurambo w’umuhungu wabo, bwagiraga buti: “Amon antumye ko atewe ishema nawe, ngo nta muntu bigeze bahura mu buzima bwe yigiyeho byinshi bimwubaka nkawe”

Julianna nawe mu magambo macye akaba yaragaragaje ko n’ubwo umuhungu wabo atakiriho, yishimira ko Amon ari umubyeyi mwiza w’umugabo. Aha akaba yarasobanuye ko ari umu papa mwiza n’ubwo uwo yari abereye papa atakiriho. Nyuma y’ibyo ubu bikaba byitezwe niba aba bombi bashobora kongera gukundana ndetse bakaba banabyarana umwana wazabahoza amarira yo kubura imfura yabo Keron.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Joselyne9 years ago
    Byaba Byiza Basubiranye Bakabyara Nakandi Kana
  • kamali9 years ago
    birababaje ubwose kuki urukundo rwabo batarugaragaje umwana wabo agihumeka.
  • RUSHOKA9 years ago
    aho yaciye ntihaca urwango bongere ntaribi ni bishumbushe undi Imana ibahezagire
  • kamali9 years ago
    birababaje ubwose kuki urukundo rwabo batarugaragaje umwana wabo agihumeka.
  • Franckpeace9 years ago
    Nibihangane turi ku isi niko bigenda ariko kandi niba bishoboka bakongera bakabana neza.
  • matata jado9 years ago
    katonda amuwe ukisa
  • Rwasibo9 years ago
    Nta wamenya sha
  • marthens9 years ago
    ntawabyishimira ahubwo birababaje umwana yarinze apfa ari Nduwumwe. apuu ntabyanyu.
  • ANITHA9 years ago
    Aho yaciye ntihaca urwango ndabashyigikiye musubirane ariko ntibishimishije
  • u9 years ago
    Nasaba kumva igitekerezo ca Juliana kuvyo gusubirana na Amoni





Inyarwanda BACKGROUND