RFL
Kigali

Urukiko rwategetse Akon kwita ku bana yabyaye abagenera amadorari ya Amerika 5,000

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:21/05/2013 9:14
1




Akon yemera ko ari se w’abo bana akemera gukora ibyo asabwa ariko akanasaba ko bamuha uburenganzira bwo kugira uruhare mu byemezo byose bifatirwa abo bana kandi bakazagira n’uburenganzira bwo kumuzungura kimwe n’abandi bana be.

Nk’uko inyandiko z’ubucamanza zibyerekana Akon afite abandi bana 6 afasha buri kwezi  ibyo kandi akabikora adahatwa n’umuntu uwo ariwe wese. Ibi bikaba bitanga icyizere ko ibyo yasabwe azabikora neza.

Akon ari kumwe na bamwe mu bana be bazwi

Ubusanzwe Akon witwa Aliaune Damala Badara Thiam akomoka mu gihugu cya Senegal ariko afite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba azwiho kuba yarabyaranye n’abagore batandukanye dore ko mu mwaka ishize yigeze gutangaza ko ashaka gutera ikirenge mu cya se nawe akagira abagore batandatu.

Akon ubwo yasohokaga mu rukiko ari kumwe n'umwinganira mu mategeko

Denyse Iranzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    agambakubarera kiki yababyaye





Inyarwanda BACKGROUND