Akon yemera ko ari se w’abo bana akemera gukora ibyo asabwa ariko akanasaba ko bamuha uburenganzira bwo kugira uruhare mu byemezo byose bifatirwa abo bana kandi bakazagira n’uburenganzira bwo kumuzungura kimwe n’abandi bana be.
Nk’uko inyandiko z’ubucamanza zibyerekana Akon afite abandi bana 6 afasha buri kwezi ibyo kandi akabikora adahatwa n’umuntu uwo ariwe wese. Ibi bikaba bitanga icyizere ko ibyo yasabwe azabikora neza.
Akon ari kumwe na bamwe mu bana be bazwi
Ubusanzwe Akon witwa Aliaune Damala Badara Thiam akomoka mu gihugu cya Senegal ariko afite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba azwiho kuba yarabyaranye n’abagore batandukanye dore ko mu mwaka ishize yigeze gutangaza ko ashaka gutera ikirenge mu cya se nawe akagira abagore batandatu.
Akon ubwo yasohokaga mu rukiko ari kumwe n'umwinganira mu mategeko
Denyse Iranzi
TANGA IGITECYEREZO