RFL
Kigali

Urugo rwa Wiz Khalifa na Amber Rose mu marembera

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:25/09/2014 9:50
0


Urugo rw’umuraperi Wiz Khalifa na Amber Rose, rwari mu ngo zikomeye I Hollywood kuri ubu ruri kugana mu marembera ku buryo mu minsi micye ruzaba rwabaye amateka.



Ku munsi w’ejo nibwo Amber Rose yatanze impapuro zo kwaka gatanya (divorce) mu rukiko asaba gutana n’umugabo we Wiz Khalifa bari bafitanye umwana umwe w’umwaka witwa Sebastian.

Wiz

Wiz Khalifa na Amber Rose bakanyujijeho gusa ibyabo bigiye kuba amateka

Impamvu Amber atanga kuri ubu butane ni ibintu bimwe na bimwe batumvikanagaho, ariko benshi bakaba bemeza ko haba harimo impamvu zo gucana inyuma, aho bemeza ko Nick Cannon wahoze ari umugabo wa Mariah Carey bamaze iminsi nabo batandukanye yaba ariwe ntandaro gusa nk’uko inkuru ya TMZ ikomeza ibivuga ntabwo bigaragara ngo ni gute.

Wiz

Bari bafitanye umwana umwe w'umuhungu Sebastian

Benshi mu bakurikiranira hafi iby’uyu muryango bavuga ko kuwa 2 babonanye Amber Rose n’undi musore basihikaniye kuri Beverly Hills, gusa ntabwo bemeza ko yaba ari Nick Cannon.

Amber arasaba ko urukiko rwamuha uburenganzira bwuzuye bwo kurera umwana wabo Sebastian nyuma y’uko rwaba rumaze kubatandukanya.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND