Urugo rw’umuraperi Wiz Khalifa na Amber Rose, rwari mu ngo zikomeye I Hollywood kuri ubu ruri kugana mu marembera ku buryo mu minsi micye ruzaba rwabaye amateka.
Ku munsi w’ejo nibwo Amber Rose yatanze impapuro zo kwaka gatanya (divorce) mu rukiko asaba gutana n’umugabo we Wiz Khalifa bari bafitanye umwana umwe w’umwaka witwa Sebastian.
Wiz Khalifa na Amber Rose bakanyujijeho gusa ibyabo bigiye kuba amateka
Impamvu Amber atanga kuri ubu butane ni ibintu bimwe na bimwe batumvikanagaho, ariko benshi bakaba bemeza ko haba harimo impamvu zo gucana inyuma, aho bemeza ko Nick Cannon wahoze ari umugabo wa Mariah Carey bamaze iminsi nabo batandukanye yaba ariwe ntandaro gusa nk’uko inkuru ya TMZ ikomeza ibivuga ntabwo bigaragara ngo ni gute.
Bari bafitanye umwana umwe w'umuhungu Sebastian
Benshi mu bakurikiranira hafi iby’uyu muryango bavuga ko kuwa 2 babonanye Amber Rose n’undi musore basihikaniye kuri Beverly Hills, gusa ntabwo bemeza ko yaba ari Nick Cannon.
Amber arasaba ko urukiko rwamuha uburenganzira bwuzuye bwo kurera umwana wabo Sebastian nyuma y’uko rwaba rumaze kubatandukanya.
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO