RFL
Kigali

Uruganda rwa sinema muri Nigeriya rushobora gutanga akazi ku bantu miliyoni ebyiri

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:29/06/2013 9:43
0


Uruganda rwa sinema mu gihugu cya Nigeria ruzwi cyane nka Nollywood ubu ruri mu nganda 3 za mbere za sinema zikomeye ku isi nyuma ya Hollywood ,yo muri leta zunze ubumwe za Amerika, iza ku mwanya wa mbere.



 Bollywood ,yo mu gihugu cy’Ubuhinde rusohora filime zigera kuri mirongo itanu ku cyumweru ndetse rukaninjiza akayabo ka miliyoni 590 z’amadolari ya Amerika buri mwaka.

Ku buhamya bwatanzwe na Jason Njoku mu nama yabereye mu mujyi wa Texas muri leta zunze ubumwe za Amerika mu kuboza umwaka ushize wa 2012, uyu akaba ari umucuruzi wa film zo muri Nigeria ufite ikigo cyitwa Iroko Partners, yavuze ko yize ibijyanye n’ubutabire (Chemistry) muri kaminuza ariko akaza kubura akazi mu bijyanye n’ibyo yize akiyemeza kujya mu byo gucuruza filime.

 Yavuze ko afite abakozi basaga 71 muri Lagos, London ndetse na New York akaba amaze kwinjiza akayabo ka miliyoni 8 z’amadolari ya Amerika kuva mu mwaka wa 2010. Uyu mugabo wo muri Nigeria ariko usigaye wibera muri Leta zunze ubumwe za Amerika yaje ku rutonde rukorwa na Forbes magazine, ikinyamakuru cyandika ku bantu babaye indashyikirwa mu kwinjiza amafaranga mu byo bakora yaje mu baherwe 10 b’abanyafurika kandi bakiri bato dore ko afite imyaka 32 y’amavuko gusa.

Uyu niwe muherwe Jason Njoki wakijijwe no gucuruza film nyuma yo kubura  akazi mubyo yize.

Tugarutse kuri sinema yo muri Nigeria, ubu iri ku mwanya wa gatatu nyuma y’ubucuruzi bwa peteroli n’ubuhinzi mu kwinjiza amafaranga menshi mu isanduku ya Leta. Ibi bikaba byaranatumye Banki y’isi yiyemeza gutera inkunga Leta ya Nigeria mu kuzamura urwego rwa sinema rukagera kure kurusha aho ruri ubu. Uru ruganda rukaba rubasha guha akazi abantu barenga miliyoni ebyiri muri Nigeria.

Ese mu Rwanda sinema iha akazi abangana iki? Ese harabura iki ngo igere ku rwego rwa sinema yo muri Nigeria cyangwa ngo ibe yanarenga kuri urwo rwego?

Source: Radio10.rw

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND