RFL
Kigali

Umunyakenyakazi Amani yatumiwe mu gitaramo Obudde cya Goodlyfe

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:9/05/2013 14:27
0




Uyu muhanzi yatangaje ko nawe atazatangwa i Kampala kuri uyu wa Gatanu ubwo Mozey Radio na Weasel bagize Goodlyfe bazaba bataramira abakunzi babo ahitwa Hotel Africana dore ko ngo bivugwa ko bari no muri gahunda yo gukorana indirimbo n’uyu mugore ukunzwe cyane muri Kenya.

Amani ubwo yari muri porogaramu ya One 8 ya Airtel

Ikinyamakuru Red Pepper kivuga ko biteganyijwe mbere y’uko Amani asubira mu mujyi wa Nairobi, azabanza gukorana indirimbo n’aba basore ba Goodlyfe.

Aba basore bavuga ko bamutoranyije mu bandi ahanini kubera ibihembo bitandukanye yagiye yegugkana nk’umuhanzi w’igitsinda gore witwaye neza mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, byongeye kandi ngo kuba yaratoranyijwe n’icyamamare R-Kelly mu mushinga One8 wa sosiyete y’itumanuka ya Airtel aho abahanzi baturuka mu bihugu 8 iyi sosiyete yakoreragamo icyo gihe bishize hamwe n’iki cyamamare bagakora indirimbo yakunzwe cyane bise “Hands across the world”.

Abahanzi b'Abanyafurika bari muri gahunda ya One 8 hamwe na R Kelly

Mu myaka yashize ubwo Amani aheruka mu mujyi wa Kampala, benshi batangaje banyuzwe n’uburyo yabataramiye mu gitaramo cyari kiswe Unplugged.

Elisée Mpirwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND