RFL
Kigali

Umunsi umwe mbere yo kwitabira amarushanwa ya Miss World, Miss Honduras yishwe

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:19/11/2014 18:12
19


Mbere y’umunsi umwe gusa ngo yerekeze mu Bwongereza mu marushanwa ya Miss World, Maria José Alvarado wari Miss Honduras na mukuru we basanzwe bishwe.



Umuvugizi wa polisi yo gihugu cya Honduras witwa  Leandro Osorio yavuze ko imirambo ya Maria José Alvarado w’imyaka 19 na mukuru we witwa Sofia Trinidad Hernandez yasanzwe kuri uyu wa gatatu hafi y’umugezi wa Aguagual uri ku mbibi iki gugu gihana n’igihugu cya Guatemala.

Miss

Miss Honduras yishwe ubwo yiteguraga kwitabira amarushanwa ya Miss World

Nyuma yo gutahura imirambo y’aba bakobwa babiri bari baraburiwe irengero kuva ku munsi wa kane w’icyumweru gishize,polisi yahise ita muri yombi umusore witwa Ruiz Plutarco wari umukunzi wa Sofia aho bikekwa cyane ko ariwe yaba yakoze aya mahano.

Honduras

Uyu mukobwa yapfanye na murumuna we

Polisi ya Honduras yatangaje ko yamaze gufata intwaro yakoreshejwe mu kwica aba bakobwa ndetse n’imodoka batwawemo mbere y’uko bicwa.Ubu polisi ikaba iri gushaka abandi bantu bose bari inyuma y’ubu bwicanyi bwashegeshe igihugu cya Honduras muri rusange.

honduras

Umusore wakundanaga na mukuru we yahise atabwa muri yombi

Miss Honduras na mukuru we bishwe nyuma y’uko baburiwe irengero ku wakane w’icyumweru gishize aho bari bitabiriye ibirori by’isabukuru y’amavuko by’inshuti yabo ahitwa I Santa Barbara.

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mupenzi john9 years ago
    Isi muri rusange ibuze umwamikazi wejo hazaza!, isi izaguhorera kuko warumuziranenge
  • 9 years ago
    birababajev cyaneeeevamahangaweeeeeeeee
  • 9 years ago
    Imana ibakire!
  • pedrosommeonne9 years ago
    birambabaje cyne pe mbega abagome ba shitani imana ibakire mu bayo
  • zuzu eline9 years ago
    lmana ibakire mubayo birababaje cyane
  • che9 years ago
    What a mess!!! Birabaje rwose, gusa Imana ibakire, kandi yihanganishe imiryango yabo.
  • 9 years ago
    namarira gusa ark mana we. iyi si koko iragana he?
  • NYIRANEZA BETTY9 years ago
    ABO BANTU BABAHANE BYINTANGARUGERO
  • kayirere raissa9 years ago
    Mbega agahinda gusa imiryongoyabo imana ibahe kwihangana
  • umurisa rechoo9 years ago
    Mbega agahinda!!! Gusa abobantu banahane ibibakwiye kndi imana ibakire mubayo nanazira nenge.twifatanyije numuryango wabo
  • ben9 years ago
    R I P mukobwa mwiza
  • nkurunziza elissa9 years ago
    kubwanjye ndumva byandenze pe!
  • Ones Nikori9 years ago
    Birakabijeweee...
  • 9 years ago
    ni bamufunge
  • niyonkuru philbert 8 years ago
    ubwicanyi kwisi bumaze gufata indi ntera bityo abantu bose bakanguke amaso kuko ishyamba si ryeru mu mahanga ahubwo abanyarwanda dushyire hamwe nkuko umukuru wigihugu cyacu kagame abidusaba maze dukomeze tumufashe guteza u Rwanda imbere. naho kubera umutekano mu rwanda, KAGAME oyeee, oye, oye, oyeeeee, FPR OYEEEEE.
  • Iladukund a benja8 years ago
    ubwose kayabiche yungutse iki? Nawe icyaha nikimuhama bamurase yahombeje reta yicyoghugu
  • agahozo kessi8 years ago
    Ku mwica ntacyo byatanze ahubwo yishe inzirakarengane kuko nawe azapfa
  • queen umutoni 8 years ago
    Abanyarwanda tugira amahirwe kuba ayo mahano atarahajyera nahubundi birababaje nukuri!
  • queen umutoni 8 years ago
    Abanyarwanda tugira amahirwe kuba ayo mahano atarahajyera nahubundi birababaje nukuri!





Inyarwanda BACKGROUND