Mbere y’umunsi umwe gusa ngo yerekeze mu Bwongereza mu marushanwa ya Miss World, Maria José Alvarado wari Miss Honduras na mukuru we basanzwe bishwe.
Umuvugizi wa polisi yo gihugu cya Honduras witwa Leandro Osorio yavuze ko imirambo ya Maria José Alvarado w’imyaka 19 na mukuru we witwa Sofia Trinidad Hernandez yasanzwe kuri uyu wa gatatu hafi y’umugezi wa Aguagual uri ku mbibi iki gugu gihana n’igihugu cya Guatemala.
Miss Honduras yishwe ubwo yiteguraga kwitabira amarushanwa ya Miss World
Nyuma yo gutahura imirambo y’aba bakobwa babiri bari baraburiwe irengero kuva ku munsi wa kane w’icyumweru gishize,polisi yahise ita muri yombi umusore witwa Ruiz Plutarco wari umukunzi wa Sofia aho bikekwa cyane ko ariwe yaba yakoze aya mahano.
Uyu mukobwa yapfanye na murumuna we
Polisi ya Honduras yatangaje ko yamaze gufata intwaro yakoreshejwe mu kwica aba bakobwa ndetse n’imodoka batwawemo mbere y’uko bicwa.Ubu polisi ikaba iri gushaka abandi bantu bose bari inyuma y’ubu bwicanyi bwashegeshe igihugu cya Honduras muri rusange.
Umusore wakundanaga na mukuru we yahise atabwa muri yombi
Miss Honduras na mukuru we bishwe nyuma y’uko baburiwe irengero ku wakane w’icyumweru gishize aho bari bitabiriye ibirori by’isabukuru y’amavuko by’inshuti yabo ahitwa I Santa Barbara.
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO