RFL
Kigali

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:25/06/2013 13:57
0




Uyu muhanzi Dapo Oyebanjo uzwi cyane ku izina rya D’banj yaririmbaga mu gitaramo cyabereye ahitwa Eko Hotel Convention Center muri Nigeriya. 

Nk’uko byatangajwe na ugandapicks, uyu muhanzi yashatse kubyinisha uyu mukobwa nyuma y’uko hari imbaga y’abandi bakobwa bari bamaze kubyinana na we. Aba bakobwa bari bamaze kubyinisha D’banj bavuzaga induru bitera uyu muhanzi kumva ko agomba kubyinisha abandi bakobwa bose beza bari muri iyi nzu.

Ubwo  yageraga imbere y’uyu mukobwa amusaba ko babyinana, umukobwa yeretse D’banj ko ntacyo bimubwiye na gito.

Byasaga nk’aho uyu mukobwa atari mu bihe(mood) byo kubyina. Dbanj yakomeje gushyiramo ingufu aramukurura ngo babyinane undi na we amubera ibamba.

Ubwo Dbanj yakururaga uyu mukobwa ku ngufu ashaka ko babyinana, yavugije induru ahakana agira ati no no no no. DBanj yitegereje neza yasanze uyu mukobwa yari kumwe n’umukunzi we bityo ibyo kumubyinisha asanga bidashoboka.

Uyu muhanzi akundwa n'abakobwa benshi

Ibi bimaze kuba ,D’Banj yakozwe n’isoni kuko ni ubwa mbere byari bimubayeho mu ruhame kandi ari icyamamare abakobwa bakunda.

Munyengabe Murungi Sabin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND