Umwe mu bana 3 b’umuhanzi R Kelly yihinduje igitsina aho mbere yari umukobwa ubu akaba yarabaye umuhungu.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru In Touch Weekly.Jaya Kelly w’imyaka 13,nyuma yo kwihinduza igitsina akaba umuhungu,ubu yahinduye n’izina aho yiyise Jay.Nk’uko uyu mwana yabitangaje ku rubuga rwe rwo kuri ask.fm,ngo nyina aramushyigikiye cyane muri iki gikorwa cye cyo kwihinduza igitsina.
Ngo arashaka kwibera umuhungu
Kuri uru rubuga,Jaya Kelly yanditse ko kubera urukundo nyina amukunda,yamwijeje ko azamushyigikira mu byo akora byose kabone n’ubwo yaryamana n’abao bahuje igitsina ndetse no kwihinduza mu bu ryo bwose ashaka.uyu mwana akaba ashimira cyane nyina kubera ukuntu amushyigikira.
Uyu mukobwa akoze ibi nyuma y’uko kuva se R Kelly yatandukana na nyina atakibonana n’abana be ku buryo ngo hashize amezi atatu yose uyu mwana yihinduje nyamara se umubyara ntiyari abizi kugeza ubu.
Ngo kuva kera yiyumvagamo ko ari umuhungu
Uyu mwana atangaza kandi ko nyuma yo kwihinduza igitsina,afite gahunda yo kwihinduza n’ahandi hasigaye akibera umuhungu burundu dore ko kuva kera yiyumvamo ko ari umuhungu.
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO