Umuherwe ukomoka mu gihugu cya Autriche witwa Richard Lugner w’imyaka 81 y’amavuko, yakoze ubukwe ku nshuro ye ya gatanu, ashakana n’umunyamidelikazi arusha imyaka 57, dore ko uwo mukobwa we afite imyaka 24 gusa y’amavuko. Mbere y’uyu mugore yari yarashatse inshuro enye atandukana n’abagore.
Uyu musaza Richard Lugner w’imyaka 81 y’amavuko, yambikanye impeta kuwa gatandatu w’icyumweru gishize n’umukunzi we Cathy Schmitz w’imyaka 24 y’amavuko, uyu akaba ari umunyamidelikazi bari bamaze igihe bakundana dore ko iby’urukundo rwabo byatangiye muri Gashyantare uyu mwaka.
Richard n'umukunzi we bakoze ubukwe bw'agatangaza
Uyu mugabo ukuze Richard Lugner yamenyekanye kubera ibikorwa bye by’ubucuruzi byamugize umwe mu baherwe bakomeye cyane ku isi, muri ubu bukwe bwe akaba yaratangaje ko ikibazo cy’ikinyuranyo cy’imyaka ntacyo kibabwiye cyane ko ngo ibindi byose babihuza. Ubu bukwe bwabo bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye ku isi birimo Raquel Welch, Farrah Fawcett, Pamela Anderson na Paris Hilton.
Imyambarire idasanzwe, udushya n'ibyishimo bihebuje nibyo byaranze ubu bukwe
Uyu niwo mutsima wagaburiwe abageni
N'ubwo hari ikinyuranyo kinini cy'imyaka hagati yabo, ubukwe bwabo bagaragaje urugwiro n'ibyishimo
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, uyu muherwe Richard Lugner yatanze akayabo k’amadolari 500.000 (Asaga 350.000.000 z’amafaranga y’u Rwanda) kugirango asohokane na Kim Kardashian ariko aza gusanga yarahisemo nabi kuko ngo uyu mugore yahoraga mu byo kwifotoza, ibyo bigatuma agaragara nk’urambiranye.
Uyu musaza yigeze gushaka gukundana na Kim Kardashiam amuhaye akayabo ka'amadolari 500.000
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO