RFL
Kigali

Umuhanzi witwa Kwaw Kese yemeza ko ari shitani

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/03/2014 13:08
1


Ntibisanzwe ko umuntu yigererranya n'ikibi ariko umuhanzi Kwaw Kese w'umunya-Ghana yagaragaje ko ashobora kuba ari shitani.



Kwaw wanamenyekanye ku izina ka‘the man insane,’ yakoze ibi ngo atungure abantu ubwo habaga kumurika ku mugaragaro ku nshuro ya 15  icyiswe Vodafone Ghana Music Awards (VGMAs) mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki ya 1 Werurwe 2014.

Inkuru ya citifmonline ivuga ko Kwaw  mu magambo ye agira ati, “Naje gusanga mu buzima aho ikintu cyose kibi bakitirira shitani. Nza no gusanga mu gakino aho ikintu kibi cyose bakinyitirira, niba ndi uwo muntu ubwo ni ukuvuga ko ndi shitani mu gakino.”

Akomeza agira ati, “Turi mu gice cy’isi aho iyo uhagurukiye iby’uburenganzira bwawe batekerezako wasaze. Ndabizi buri wese ari kuntuga urutoki kuberako nahagurukiye kurwana kuburenganzira bwanjye, ubwo se ni iki cy’ukuri. Kubw’ibyo iyo ndirimbo ituwe buri wese abantu batabasha kubona uko ari. Buri wese ukora ibyiza ariko akagaragara nabi , indirimbo  ‘Obunsam’ ndayibatuye”.


Me wo Dollar’ ni indirimbo Kwaw Kese yafatanije na BBnZ’s EL ikaba yaragaragaye mu cyiciro cy’indirimbo za Hip Hop z’umwaka akaba yizeye ko abafana be nibamugirira icyizere azatorwa agahiga abandi muri iki cyiciro. Abandi bahanganye muri iki cyiciro ni M.anifest, Sarkodie, EL ndetse na Dee Money.

Agira ati, “Ikiri ukuri ni uko turi ijwi rya rubanda binyujijwe mu majwi ya rubanda bashobora kutugeza ku nsinzi. Abafana bavuze ko nkwiriye iki gihembo, nzabyishimira, ariko singiye guhagarara aha ngo mvuge ko  ngiye gutsinda.”

Kugeza ubu Kwaw akaba ari gutegura album nshya yise ‘Forever.

Dushimirimana Onesphore






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 10 years ago
    uwomuntu ntawubaho yakwemerakubashitani wapi





Inyarwanda BACKGROUND