RFL
Kigali

Umuhanzi Ryan Lewis yatanze ubuhamya bw'uburyo mama we yamubyaye arwaye agakoko gatera SIDA ariko nti amwanduze

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:24/04/2014 16:10
0


Umuhanzi, umuDj, akanatunganya indirimbo w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda Macklemore & Ryan Lewis yatanze ubuhamya bw’uburyo umubyeyi we yanduye agakoko gatera SIDA mu mwaka w’1984 ubwo yabyaraga mushiki we ariko we yavuka mu 1988 nti amwanduze.



Nk’uko ari kubikora mu mushinga we yise 30/30 wo gufasha ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA hirya no hino ku isi, Ryan Lewis yatangaje ko igihe mama we yabyaraga mushiki we mukuru Teresa mu mwaka w’1984 yagize ikibazo cy’amaraso macye, mu kuyamutera bakamutera yanduye agakoko gatera SIDA, kuko icyo gihe Leta zunze ubumwe za Amerika zitari zagashyiraho ingamba zo gupima agakoko gatera SIDA mu maraso ahabwa indembe (gahunda yatangijwe mu 1985).

Ryan Lewis

Ryan Lewis na mama we akiri muto

Nk’uko bitangazwa na BBC, Ryan Lewis wamenyekanye mu itsinda rya Macklemore & Ryan Lewis rizwi mu ndirimbo nka Thrift Shop yagize ati, “Mu gihe mama wanjye yabyaraga mushiki wanjye mukuru Teresa mu mwaka w’1984, yagize ikibazo cy’amaraso macye biba ngombwa ko aterwa andi. Mu kuyamutera bamuteye arimo agakoko gatera SIDA.”

Ryan Lewis

Ryan Lewis

Lewis yakomeje atangaza ko kugeza mu mwaka w’1988 igihe yamubyaraga atari azi ko yanduye agakoko gatera SIDA, ariko ku bw’amahirwe akaba yaravutse ari muzima n’ubwo ibyago byo kwanduzwa na mama we byari byinshi, mama we akaba yaramenye ko yanduye amaze imyaka 6 abana n’agakoko. Uretse kandi mama we gusa wanduye, mu gihe cyose babanye batazi ko yanduye aka gakoko na papa we nti yigeze yandura.

Asobanura kuri uyu mushinga we wa 30/30 Lewis yagize ati, “mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 ishize mama yanduye agakoko gatera SIDA, umuryango wacu uri gushyira hamwe ubushobozi ngo twubake ibigo nderabuzima hirya no hino ku isi nibura bizamara imyaka 30.”

Julie Lewis

Uyu ni Julie Lewis, mama wa Ryan Lewis

Lewis yakomeje agira ati, “muri iyi myaka maze, nishimiye kuba ari njye muntu wa mbere washyize amafaranga muri uyu mushinga wa 30/30, tukaba twiteguye kubaka ikigo cya mbere muri Malawi. Nkaba kandi mboneraho gusaba abantu bose gushyigikira uyu mushinga.” Uyu mushinga wa 30/30 ufite intego nibura yo gukusanya ibihumbi 100 by’amadolari ya Amerika.

Ryan Lewis yavutse mu 1988 tariki 25 Werurwe, akaba ari umuhungu wa Scott Lewis na Julie Lewis ariwe wanduye agakoko gatera SIDA. Ni umuririmbyi, umuDJ, atunganya indirimbo z’amajwi, akaba ari n’umufotozi.

Macklemore & Ryan Lewis

Ryan Lewis na mugenzi we Macklemore

Yamenyekanye mu itsinda rya Macklemore & Ryan Lewis, iri tsinda rikaba rigizwe n’abasore 2 aribo Macklemore na Ryan Lewis rikaba rimaze gukora Album 2 z’indirimbo arizo The Heist na The VS. Redux rikaba ryaregukanye ibihembo binyuranye mu muziki harimo icy’abahanzi bashya na Best Rap performance mu ndirimbo yabo Thrift Shop mu bihembo bya Grammy Awards muri uyu mwaka.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO THRIFT SHOP YA MACKLEMORE & RYAN LEWIS

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND