RFL
Kigali

Umugore wa Rooney ntagitora agatotsi kubera inda atwite

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:19/05/2013 15:35
0




Nk’uko byatangajwe na dailymail, Coleen Rooney ,umugore wa Wayne Rooney ashobora kwibaruka umwana we wa kabiri isaha n’isaha kuko igihe cyo kuvuka kwayo gisa n’icyamaze kugera.

Abinyujije kuri twitter, Coleen Rooney w’imyaka 27 yavuze ko ijoro ryakeye ryamubereye ribi cyane kuburyo gusinzira byabaye ikibazo kuri we. Ati, “Ijoro ribi, sinasinziriye mu ijoro ryakeye!!! Tebuka mwana muto….uyu munsi bishobora kuza kumbera byiza!! Muryoherwe”

rooney

Wayne Rooney n'umugore we biteguye umwana wa kabiri

Coleen Rooney yanditse aya magambo nyuma y’igihe gito havugwa amakuru y’ibihuha ko yajyanwe mu bitaro bya Liverpool Women's Hospital kugira ngo azabyarireyo ndetse n’abaganga bamwiteho neza bari kumwe na we igihe cyo kubyara nikigera ntazahure n’ingorane.

rooney

Muri 2009, ibi bitaro bya Liverpool Women's Hospital nibyo Coleen yabyariyemo imfura ye Kai.

Kugeza ubu Wayne Rooney yamaze gufata amasaha ikiruhuko kugira ngo abe hafi y’umugore we muri iki gihe yitegura kwibaruka umwana wa kabiri. Sir Alex Ferguson yasezeye muri Manchester United amaze kwemerera Rooney uruhushya rwo kujya kubana n’umugore we anamwitaho neza.

rooney

Rooney ntazajyana n’abakinnyi ba Manchester  i West Bromich Albion. Muri iyi minsi ya nyuma ,Coleen yitegura kwibaruka uyu mwana ngo ntagisinzira neza nka mbere atarakurirwa, Rooney, umugabo we na we asa n’uhangayitse kuko arara areba amaso areba ko umugore we amarewe neza.

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND