RFL
Kigali

Umugabo w'umusilamu yashyize ahagaragara indirimbo isingiza Yesu Krisito

Yanditswe na: fmaufb
Taliki:24/12/2013 11:22
0




Fadel Chaker wabaye umuririmbyi ukomeye kugeza muri 2011 ubwo yahagarikaga kuririmba, guhera mu mpeshyi yari ari mu mashyamba nyuma y’ibikorwa by’imenamaraso byabaye hagati y’ingabo za Libani n’abayoboke b’umutwe yabarizwagamo uyobowe na Ahmad Al-Assir, maze abantu batungurwa no kumva asohora indirimbo isingiza Yesu Kristo aho yagize ati: “Mesiya yahawe umugisha kandi turi abo akunda cyane, niwe uyoboye idini nyakuri”. Aya magambo Fadel yayaririmbye mu njyana ijya gusa n’iyo yari asanzwe aririmbamo indirimbo za kisilamu.

\"UyuUyu mugabo w\'umusilamu yaririmbye indirimbo isingiza Yesu 

Iyi ndirimbo akimara kuyishyira ku rubuga rwa youtube, yarebwe n’abantu benshi cyane n’ubu bagikomeje kwiyongera, uyu mugabo Fadel akaba akomeza muri iyi ndirimbo agira ati: “Mariya niwe wamutwise, yatwise inda y’umuremyi w’isi amutwita nk’umuntu”.  Nyuma y’iyi ndirimbo yanditse ku rubuga rwe rwa twitter amagambo agira ati: “Ntitwaba turi abasilamu nyabo niba tutizera Mesiya, amahoro abane nawe”.

Mu idini ya Islam Yesu cyangwa se Yezu bitewe n’imvugo za bamwe, azwi ku izina rya Issa aho bamufata nk’umwe mu ntumwa z’Imana aho kumufata nk’umwana wayo nk’uko bimeze mu bakiristo. Nyamara n’ubwo bimeze gutyo, mu gitabo cy’ikorowani Mariya cyangwa se Bikiramariya agaragaramo nk’uwemerwa n’abasilamu.

UMVA HANO INDIRIMBO FADEL YASOHOYE ISINGIZA YESU KRISTO:


Ku rubuga rwa twitter aho uyu mugabo yashyize indirimbo ye, abantu batari bacye bagaragaje ko batishimiye indirimbo ye iri no mu ijwi ryiza cyane, bakaba banenga ubutumwa yatanze ndetse hakaba n’abavuga ko yasaze cyangwa yanyweye ibiyobyabwenge, nyamara hakaba n’abandi ku rundi ruhande bemeza ko ari mu kuri ahubwo atangiye kubwira inkuru nziza abandi batumvaga ibintu kimwe nawe.

MANIRAKIZA Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND