RFL
Kigali

Umugabo usumba abandi ku isi yahuriye mu birori n'umugufi kuruta abandi ku isi - AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/11/2014 20:44
12


Kuri uyu wa kane tariki 13 Ugushyingo 2014 nibwo umugabo muremure kurusha abandi ku isi yahuye n’umugabo mugufi kurusha abandi bose ku isi, bakaba bahuye ku nshuro yabo ya mbere ubwo hizihizwaga isabukuru ya Guinness World Record, iki kikaba ari igitabo cyandikwamo abantu bafite uduhigo dutandukanye.



Chandra Dangi mugufi cyane kurusha abandi ku isi ureshya na centimetero 57 (57 cm) yahuye na mugenzi we Sultan Kösen ufatwa kugeza ubu nk’umuntu wa mbere muremure kurusha abandi ku isi, bakaba bishimanye bikomeye ndetse banafata amafoto atandukanye y’urwibutso nyuma y’uko bari basanzwe bazwi muri Guinness World Record kubera uduhigo twabo.

tall

tall

Muri ibi birori by’isabukuru y’imyaka 60 ishize hatangiye kwandikwa igitabo cya Guinness World Record, aba bagabo bari bashagawe cyane kandi kubabona bahagararanye byashimishije abantu benshi cyane, aho imbaga y’abatari bacye yifuzaga kureba aba bagabo bahagararanye.

tall

Uyu mugabo muremure Sultan Kösen w’imyaka 31 y’amavuko ufite uburebure bwa 2m51cm, akomoka muri Turkey akaba yaraciye aka gahigo guhera mu mwaka wa 2009 ndetse ubu ntiharaboneka undi muntu ku isi ushobora kumusumba. Icyo gihe yari yambuye agahigo umusaza wo mu Bushinwa witwa Xi Shun w’imyaka 63 wari munsi ye ho gato mu burebure.

tall

tall

Uyu mugabo muremure cyan kurusha abandi ku isi kandi mu mwaka ushize yakoze ubukwe bw'igitangaza n'umukobwa nawe muremure ariko kubareba bahagararanye ukaba ubona ko amusumba bikabije, ubukwe bwabo nabwo bukaba bwari bwahuruje abantu benshi cyane.

sultan

sultan

sultan

sultan

Mu bukwe bwabo wabonaga umugore agaragara nk'aho ari mugufi cyane

Mu bukwe bwabo wabonaga umugore agaragara nk'aho ari mugufi cyane

Iki gitabo cya Guinness World Record nacyo ubwacyo guhera mu mwaka wa 2004 cyaciye agahigo ko kuba ari cyo gitabo kigurwa cyane kurusha ibindi kubera udushya tuba turimo aho usangamo impano z’abantu ndetse n’imiterere idasanzwe bigoye kwemera ko ari ibisanzwe.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • habineza aloys9 years ago
    biragoye kubyemera pe!
  • 9 years ago
    NI GATETE ,UMUGUFI ARESHYATE
  • abuba 9 years ago
    uriya aricaye arasa numfukamye sibyose
  • abuba 9 years ago
    uriya aricaye arasa numfukamye sibyose
  • HARINDINTWARI Mourice9 years ago
    birashimishije kubona abobogabo nuwomugore bashyingiranwe
  • djaria9 years ago
    ahaa biratangaje pee
  • olivier9 years ago
    uriya mugabo muremure ko afite imbago yaramugaye?
  • shaka david luiz9 years ago
    uyu mugabo muremure kbs yenda kureshya nanjye
  • niyonkuru amina9 years ago
    biratunguranye sana!!
  • abdoul hakim9 years ago
    ni njye uzamu simbura
  • abdoul hakim9 years ago
    ni danger yanganaga nu musaza wanjye
  • sion6 years ago
    ura mugabo yenda kuresha najye





Inyarwanda BACKGROUND