RFL
Kigali

Ubukwe bwa Kanye West na Kim Kardashiam bukomeje kuvugisha benshi amangambure - AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/05/2014 9:46
4


Mu gihe habura amasaha macye cyane ngo ubukwe bw’ibyamamare bibiri Kanye West na Kim Kardashian bube, imyiteguro irakomeje aho bigaragara ko ibyamamare byose byo muri Amerika byiteze ubu bukwe bw’amateka bugomba kuba kuri uyu wa gatandatu tariki 24 Gicurasi 2014, gusa ntibuvugwaho rumwe kugeza ubu.



Ubu bukwe bukomeje kuvugwaho byinshi, Kanye West azaba agaragiwe n’icyamamare Jay Z nka kigingi we (Best man) ndetse n’umugore we Beyonce akabazaba ari muri ubwo bukwe biteganyijwe ko buzaba ari agatangaza, naho imyiteguro kuri Kim Kardashian irakomeje ari nako akomeza kwerekana ko yishimiye bidasanzwe kuba agiye kubana na Kanye West n’ubwo hari abamushinja kurengera.

JAY Z

JAY Z

Iyi miryango y'ibyamamare; Jay Z na Beyonce ndetse na Kanye West ugiye kubana na Kim Kardashian, muri iyi minsi bafitenye umubano ukomeye

Ubu bukwe ariko n’ubwo ari ubw’ibyamamare bifite abakunzi batari bacye ku isi, hari bamwe mu babangamiwe nabwo kuko bivugwa ko abantu bashobora kuzabwerekazaho amaso bakaburikirana cyane maze bikaba byatuma hari abatazakurikirana neza umukino wa nyuma w’umupira w’amaguru aho amakipe Real Madrid na Atletico Madrid zizaba zihatanira igikombe cy’amakipe yabaye ayambete iwayo I Burayi (EUFA Champions League), dore ko nawo uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu mu masaha y’umugoroba, abakunzi ba ruhago bo bakaba babona ubu bukwe bwazagabanya uburyohe bw’uyu mukino.

kim

kim

kim

kim

Mbere y'amasaha macye ngo abe umugeni, Kim Kardashian akomeje kugaragara yishimye cyane

Kugeza ubu kuri Kim Kardashian witegura kuba umugeni mu masaha macye, bikomeje gutangazwa ko yavuye mu bye dore ko ari kugenda agaragara ahantu hatandukanye n’inshuti ze yerekana ko yiteguye neza gushyingiranwa na Kanye West, ibi ariko bikaba ari imbogamizi ku mwana babyaranye witwa North West kuko we muri iyi minsi atari kubasha kwitabwaho n’ababyeyi be uko bikwiye kubera imyiteguro y’ubukwe, ndetse na mama we akaba adaheruka kumwikoza.

kim

kim

 Ubukwe bwa Kanye West na Kim Kardashian bukomeje guhangwa amaso n'imbaga nyamwishyi ku isi yose

Ubukwe bwa Kanye West na Kim Kardashian bukomeje guhangwa amaso n'imbaga nyamwishyi ku isi yose

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Imana ikomeze urugo rwabo!
  • nina9 years ago
    MBAHA AMEZE
  • 9 years ago
    elimunati.com
  • FURAHA9 years ago
    bazabyereke Imana niyo ishoborabyose gusambifurije ubukwebwiza





Inyarwanda BACKGROUND