RFL
Kigali

Timberland arasaba imbabazi Jay-z nyuma yo kwakira agakiza

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:24/12/2013 10:30
0




Timberland,ubusanzwe amazina nyakuri ni Timothy Mosley ni umwe mu byamamare bizwi mu gutunganya muzika yagiye akorana n’abahanzi benshi b’ibyamamare nka Madonna, Justin Timberlake,Nelly Furtado n’abandi benshi. Timberland aherutse gusaba imbabazi umuraperi Jay Z kubera uburyo yatandukanye  na we  bitewe no kwakira agakiza.

Aganira na The New York Times Timberland yagize ati, \"Reka mbivuge gutya ubu niyeguriye Imana. Imana hari byinshi yankoreye kuko iyo nirebye mu ndorerwamo nsanga ndi umuntu utandukanye, narahindutse rwose, uwa mbere nsaba imbabazi ni Jay-Z.\"

\"Timbaland,

Timbaland, Jay-Z na mugenzi wabo Lenny Kravitz

Yasabye imbabazi Jay Z kubera ko yatandukana nawe,nyuma y’uko we afashe icyemezo cyo guhinduka akemera kuyoborwa n’Imana.

Kuruhande rwa Jay Z mu kiganiro yakoranye na Revolt TV yavuze ko muzika yabo n’ubushuti bwabo byatangiye kugaragara ko burimo kugenda buyoyoka nyuma y’uko ashize hanze album yise‘Blueprint’mu mwaka wa 2009.

\"\"

Twabibutsa  ko uyu muhanzi Jay Z ari umwe mu bashyirwa mu byamamare bikorana na Illuminati ibi bikaba bitakorohera uyu mu producer gukomeza ubucuti na Jay Z kuko n’ubusanzwe imyemerere yabo isa nk’aho itandukanye cyane nyuma y’uko amenye Yesu Kristu icyo yamumariye mu buzima.

Urubuga, christwire.org, ruvuga ko Jay Z ubwe ngo yaba yaragurishije roho ye ku kibi hashingiwe ku ndirimbo ye yise Hova, kandi ukoze ubusesenguzi ku izina rye usanga bigaragaza ko yiyita Imana. Uyu Jay Z akaba ari umugabo wa Beyonce.

Dushime Onesphore






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND