RFL
Kigali

Theo Walcott ukinira ikipe ya Arsenal yarushinze mu Butaliyani

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:24/06/2013 13:39
0




Uru rugo rushya rw’abakiri bato ku myaka 24 buri wese, bakoreye ubukwe ahazwi nka Castello di Vincigliata mu gace ka Tuscany mu mpera z’icyumweru gishize.

Theo Walcott n'umugore we Melanie Slade

Aganira n’ikinyamakuru Hello!, Theo Walcott yagize ati “Ni agahebuzo kuba noneho ubu nahamagara Melanie madamu wanjye. Ubu turishimye ku byo ejo hazaza haduteganyirije. Sintekereza ko kurushinga hari icyo bizahindura ku mibanire yacu- nta buryo mbibonamo, nk’uko bisanzwe iki nicyo nashakaga.”

Melanie yari mu mashuri ye ubwo Theo yatoranywaga mu ikipe y’u Bwongereza yitabiriye igikombe cy’isi cyo mu mwaka wa 2006, aho atangaza ko ari umunsi ukomeye kuri we.

Aha hari mu 2006 nabwo barasohokanaga

Melanie ati “Kiriya gihe ndeba Theo antegereje kuri alitari byari bihebuje. Gushyingiranwa n’uwo ukunda cyane ni byiza kandi binatuma umuntu agira n’ubwoba kubera ari intambwe ikomeye.”

Melanie yakundanye na Theo mu mwaka wa 2004 bahuriye ahitwa WestQuay bagiye guhaha mu gace ka Southampton aho yakinaga mu ikipe y’abakiri bato.

Theo Walcott ni inkingi ya mwamba ya Arsenal

Elisée Mpirwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND