RFL
Kigali

Tanzaniya: Yashyinguwe mu mwaka wa 2010 none umuganga wa gakondo yamuzuye

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:27/06/2013 12:31
0




Nk’uko byatangajwe na Global publishers, uyu mukobwa mwene Omari Salum mu mwaka wa 2010 nibwo yajyanwe mu mujyi wa Dar Es Salaam gukora akazi ko mu rugo ajyanwe na mukuru wa nyina witwa Nyasenene. Yakoze ako kazi iminsi mike aza kurwara karahagarara.

Nk’uko se w’uyu mwana yabisobanuriye iki kinyamakuru, Nuru amaze kurwara yajyanwe mu bitaro bya Muhimbili Hospital byo mu mujyi wa Dar Es salaam ndetse na we bamutumaho ngo aze asure umwana we. Omari ageze muri ibi bitaro yaganirije Nuru amagambo make buba burije bityo arataha dore ko ntamwanya yari kubona araramo mu bitaro by’abagore.

Nuru nyuma yo kuzuka

Ku munsi wakurikiyeho uyu Nuru yarapfuye abo mu muryango we baraza ndetse bafata umwanzuro wo kumushyingura mu irimbi rya Kichangani kuko babuze amafaranga yo kugeza umurambo ku ivuko.

Omari ati, “Umunsi wakurikiyeho barampamagaye ngo yapfuye . twakoze imihango yo kumuherekeza mu irimbi rya Kichangani , Mbagala muri Dar es salaam kuko twabuze amafaranga yo kugeza umurambo i  Mkuranga”

Nyuma yo kuzuka aka niko kazu yabagamo

Icyatunguye uyu muryango, ni uko mu minsi mike ishize muganga wa gakondo witwa Said Ali Ngaora ‘Dr. Lamba’ yatangaje ko hari umwana w’umukobwa witabye Imana muri 2010 akaba yamaze kumuzura bityoa akaba yarazabaga bene we ko bazana miliyoni 3 z’amashiringi ya Tanzaniya bagatwara umwana wabo.

Abatuye muri aka gace bose barifuza kubona uyu mwana wazutse

Ababyeyi babyumvise ntibahise babyemera gusa nyuma bamaze kumubona basanze ari uwabo. Uyu mwana bamaze kumuzura bamushyize mu nzu imeze nk’iy’inkoko. Muri aka kazu basanzemo isafuriya yuzuye amaraso, umunyu n’utunyama duto duto ari nabyo biryo byari bitunze uyu mwana uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 12-15. Yari afite mu ntoki imisatsi miremire, inzara ze nazo zabaye ndende mu buryo butangaje.

Uwamuzuye ni uyu mugabo

Bahise bamujyana mu kibuga cy’umupira kiri aho bugufi baca izo nzara baramukarabya maze umuryango we umujyana mu rugo.

Kugeza ubu Nuru ntavuga ,gusa ikintu cyose akeneye cyangwa kuganira na we hakoreshwa ibimenyetso.
Kugira ngo uyu mwana azavuge neza ,Said Ali Ngaora ‘Dr. Lamba’ wamuzuye arasaba umuryango we ko watanga miliyoni 15 z’amashiringi ya Tanzaniya.

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND