Ku cyumweru cyashize, Polisi yo mu Budage yibeshye kuri Paul Van Haver uzwi nka Stromae, imufata mu mpunzi z’abanya Ethiopia ziba muri icyo gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, ihita imwuriza indege imusubiza i Addis Abeba.
Stromae yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Düsseldorf mu Budage, ubwo Polisi y’icyo gihugu, mu cyiswe “opération d’expulsion d’immigrés”, yarimo ishakisha abanyamahanga baba ku butaka bwa cyo batabifitiye uburenganzira, ngo ibasubize mu bihugu bya bo.
Stromae bamusanze ku kibuga cy'indege cya Düsseldorf ashaka kwisubirira i Buruseli
Stromae hamwe n’abandi banya Ethiopia 120, bahise baherekezwa na Polisi kugeza aho indege yagombaga kubasubiza i Addis Abeba.
Akimara gufatwa, Stromae yagerageje kubatoroka, ariko biranga abapolisi bamufatira mu nzira y’abagenzi berekeza Bruxelles (couloir d’embarquement à destination de Bruxelles).
Stromae kuwa 26 Ugushyingo 2009, ubwo yari mu nzu yitorezamo i Buruseli mu Bubiligi
Stromae yagerageje gusobanurira abo bapolisi bamufashe, ababwira ko ari Umubiligi, ariko ntibabasha kumvikana neza, ahanini bitewe n’uko bavugaga indimi zitandukanye, dore ko bavugaga Ikidage we akavuga Icyongereza, bityo bamwuriza indege ku gahato, ajyanwa i Addis-Abeba.
Cyakora ahageze, yahise amenyesha Ambasade y’u Bubiligi muri icyo gihugu, ihita imutegera indi ndege imujyana i Bruxelles umurwa mukuru w’u Bubiligi.
Impunzi z'abanya Ethiopia zari ziteguye gusubizwa iwabo
Abajijwe imvano y’uko kwibeshya, Umuvugizi wa Polisi y’u Budage yagize ati: “Abapolisi bakoze akazi ka bo. Ntitwamenye Stromae muri iyo mbaga y’abanya Ethiopia.”
Nyuma y’ibi byose, Stromae umubiligi uvuka ku mubyeyi w'umunyarwanda, akaba agomba kwerekeza mu bitaramo bitandukanye muri Leta zunze ubumwe za Amerika no muri Canada muri ibi byumweru bibiri byose.
Source: nordpresse.fr
TANGA IGITECYEREZO