RFL
Kigali

Stromae niwe uyoboye urutonde rw'abantu bakunzwe cyane n'abana mu Bufaransa

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/03/2014 11:54
4


Ikinyamakuru “Le Journal de Mickey” nk’uko gisanzwe kibigenza buri mwaka cyashyize hanze urutonde rw’abantu bakunzwe krusha abandi mu gihugu cy’u Bufaransa. Stromae ni we ubanza kuri uru rutonde nubwo we ari umubiligi.



Ubu bushakashatsi Le Journal de Mickey gisanzwe kibukorera ku bana bafite imyaka iri hagati ya 7 na 14 kugira ngo hagaragare umuntu baba bakunda kurusha abandi. Nk’uko byagaragaye rero, abantu baje gutungurwa cyane no kubona umubiligi ukomoka mu Rwanda Stromae ariwe ukunzwe n’abana benshi.

stromae

Stromae ni we ukunzwe cyane n'abana bo mu Bufaransa

Stromae aje kuri uyu mwanya umukinnyi wa filime w’umufaransa ukomoka muri Senegal Omar Sy, wari uwumazeho igihe kitari gito,ubu uri ku mwanya wa 4 naho ku mwanya wa 2 hakaba hari umunyarwenya Kev Adams. Aganira na Le journal de Mickey Kev yagize ati “Ndatunguwe cyane. Nari kuri uru rutonde umwaka washize ariko ku mwanya wa gatanu nabwo numvaga bidasanzwe none ubu ndi ku mwanya wa kabiri ni byiza cyane. Nkora uyu murimo kugira ngo mpe abantu ibyishimo kuba rero nabo babimpa ni byiza cyane.”

2

Kev Adams ari ku mwanya wa 2

Abandi bantu bakomeye bagaragara kuri uru rutonde ni umuraperi Maitre Gims uri ku mwanya wa 3, Teddy Riner umukinnyi wa Judoka uri ku mwanya wa 9, Alizee wo muri dance avec le star uri ku mwanya wa 10, umunyarwenya Gad Elmaleh ku mwanya wa 11, Matt Pakora ku mwanya wa 6, Jamel Debbouze ku mwanya wa 18 n’abandi benshi.

Maitre Gims ari ku mwanya wa 3

Maitre Gims ari ku mwanya wa 3

Ubu bushakashatsi bwakozwe mu gihe cy’amezi 3 bukaba bwagaragaje kandi ko abana b’abakobwa n’abahungu badatandukanye cyane mu gutora.

Omar Sy ari kumwanya wa 4. Umwaka washize ni we wari ku mwanya wa 1Omar Sy ari kumwanya wa 4. Umwaka washize ni we wari ku mwanya wa 1

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 10 years ago
    Ctromae oyéé Maitre Gims na Kev Adams turabakunda cyane natwe
  • 10 years ago
    Kev Adams arakunzwe cyane naba jeunes big up Stromae na Omar SY
  • 10 years ago
    yyo ni byiza igihugu cyu ubufaransa cyigaragaza ko cyirimo democratie liste hafi yabose naba nyamahanga baraturenze kbs
  • 10 years ago
    Bravooo Kkuri Stromae na Sy nanjye ndabemera cyne





Inyarwanda BACKGROUND