Ikinyamakuru “Le Journal de Mickey” nk’uko gisanzwe kibigenza buri mwaka cyashyize hanze urutonde rw’abantu bakunzwe krusha abandi mu gihugu cy’u Bufaransa. Stromae ni we ubanza kuri uru rutonde nubwo we ari umubiligi.
Ubu bushakashatsi Le Journal de Mickey gisanzwe kibukorera ku bana bafite imyaka iri hagati ya 7 na 14 kugira ngo hagaragare umuntu baba bakunda kurusha abandi. Nk’uko byagaragaye rero, abantu baje gutungurwa cyane no kubona umubiligi ukomoka mu Rwanda Stromae ariwe ukunzwe n’abana benshi.
Stromae ni we ukunzwe cyane n'abana bo mu Bufaransa
Stromae aje kuri uyu mwanya umukinnyi wa filime w’umufaransa ukomoka muri Senegal Omar Sy, wari uwumazeho igihe kitari gito,ubu uri ku mwanya wa 4 naho ku mwanya wa 2 hakaba hari umunyarwenya Kev Adams. Aganira na Le journal de Mickey Kev yagize ati “Ndatunguwe cyane. Nari kuri uru rutonde umwaka washize ariko ku mwanya wa gatanu nabwo numvaga bidasanzwe none ubu ndi ku mwanya wa kabiri ni byiza cyane. Nkora uyu murimo kugira ngo mpe abantu ibyishimo kuba rero nabo babimpa ni byiza cyane.”
Kev Adams ari ku mwanya wa 2
Abandi bantu bakomeye bagaragara kuri uru rutonde ni umuraperi Maitre Gims uri ku mwanya wa 3, Teddy Riner umukinnyi wa Judoka uri ku mwanya wa 9, Alizee wo muri dance avec le star uri ku mwanya wa 10, umunyarwenya Gad Elmaleh ku mwanya wa 11, Matt Pakora ku mwanya wa 6, Jamel Debbouze ku mwanya wa 18 n’abandi benshi.
Maitre Gims ari ku mwanya wa 3
Ubu bushakashatsi bwakozwe mu gihe cy’amezi 3 bukaba bwagaragaje kandi ko abana b’abakobwa n’abahungu badatandukanye cyane mu gutora.
Omar Sy ari kumwanya wa 4. Umwaka washize ni we wari ku mwanya wa 1
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO