RFL
Kigali

Shikarete Alex Ferguson yahekenye bwa nyuma iragurishwa amayero 458,000

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:22/05/2013 9:50
0




Iki gisigazwa cya shikarete Alex Ferguson yahekenye bwa nyuma atoza iyi kipe yamazemo imyaka 27 kiragurishirizwa ku isoko rya eBay aho abantu batandukanye ku isi cyane cyane abakundaga imitoreze ya Alex Ferguson barashaka kuyigura ngo bayigire urwibutso. Alex Ferguson yari azwiho kurya shikarete(chewing-gum) nyinshi mu gihe ikipe ye yabaga irimo gukina.

Iyi shikarete igurishwa aya mafaranga yose uyu mutoza yayihekenye ubwo yatozaga bwa nyuma Manchester United ubwo iherutse gukina na West Bromwich Albion. Ubwo umukinnyi Romelu Lukaku yari amaze gutsinda igitego cya gatatu cya Manchester United, nibwo Ferguson yajugunye iyi shikarete maze inkwakuzi zihita ziyibikaho ari nabwo bahise bayijyana ku isoko.

sir

Ngiyo shikarete ya Ferguson

Sir Alex, yasezeye muri Manchester United amaze imyaka 27 mu ikipe imwe. Muri iki gihe cyose yatoje iyi kipe yainnye imikino 1500 ku mutoza umwe. Uyu mutoza yafashe umwanzuro ku giti cye asezera ku mirimo ye yo gutoza  Manchester United.

sir

Yavuye muri iyi kipe akoze amateka

s

Ferguson w’imyaka 72 ni umwe mu batoza bakomeye cyane wabayeho mu mateka ya ruhago, amaze gutwara ibikombe bigera kuri 49, akaba ari umuhigo ukomeye cyane.

s

Uyu mutoza akaba yaraje muri Manchester avuye mu ikipe yitwa Aberdeen yari amaze guhesha ibikombe byinshi, binarimo 3 bya championnat ya Ecosse.

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND