RFL
Kigali

Shakira ashimishwa n'uburyo umukunzi we Piquet amufuhira

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/03/2014 14:29
4


Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru The Independent ku birebana na Album ye azashyira ahagaragara mu gitaramo azakora kuri uyu wa 25 Werurwe,2014, Shakira yagize icyo avuga ku rukundo rwe maze atangaza ko yishimira cyane uburyo umugabo we amufuhira.



Muri iki kiganiro, Shakira yavuze cyane ku ndirimbo yakoranye na Rihanna, indirimbo yavugishije abantu benshi ahanini bitewe n’amashusho ayirimo asa n’ayo muri filimi z’urukozasoni ndetse yaje no guhagarikwa n’ubuyobozi bw’igihugu cya Colombiya ku mateleviziyo atandukanye. Shakira yavuze ko mbere y’uko aya mashusho akorwa habayeho ikiganiro cyimbitse n’umukunzi we akamwinginga cyane ngo azayikorane n’umukobwa.

Shakira yishimira cyane ko Gerard amufuhira kuko bimwereka ko amukunda

Yagize ati “Reka mbabwire inkuru imwe. Yaranyegereye arambwira ngo ‘Ubutaha nujya gutanga ikiganiro mu binyamakuru, uzihangane ntuzamvuge rwose kuko utumba abantu bacyeka ko ndi umugabo mubi!’ Naramurebye ndamusubiza ngo ‘Urabeshya. Sibyo.’ Mpita mubaza nti ‘Ese ariya mashusho nzayakorane n’umugabo’ ntayandi magambo menshi yongereyeho ahita ansubiza ngo ‘Hoya’.”

Mbere y'uko aya mashusho akorwa, Gerard yabujije Shakira kuyakorana n'umugabo ahitamo kuyakorana na Rihanna.

Ibi ni bimwe mu bigaragaza uburyo Gerard afuhira bikomeye umugore we, benshi babakaba abekea ko byagombye kumubangamira ariko we yatangaje ko ntacyo bimutwara na gato ahubwo ko bimushimisha cyane kuko bituma arushaho kumva urukundo amukunda.

Yagize ati “Ibye biba ari ibye, njye ndabikunda kuko mbibona nko kurwanirira ibye ngo bitavogerwa.”

Shakira ari mu rurkundo n’umukinnyi w’umupira w’amaguru, Gerard kuva mu mwaka wa 2010 bakaba bafitanye n’umwana w’umuhungu witwa Milan Pique Mebarak wavutse ku wa 22 Mutarama,2013. Ni  bamwe mu byamamare bibanye neza muri iyi minsi.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • latifah10 years ago
    so nice
  • 10 years ago
    Like this couple!
  • 10 years ago
    Ubundi niko bigenda ugukunda ragufuhira. bafitumuryango mwiza
  • lolitz10 years ago
    ooooh mbega abana bezza





Inyarwanda BACKGROUND