RFL
Kigali

Selena Gomez aritegura kwibaruka impanga bivugwa ko yaba yaratewe inda na Justin Bieber

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/03/2014 11:53
6


Nk’uko byagaragajwe n’ibisubizo by’ibizamini bya Sekena Gomez, uyu mukobwa aratwite ndetse nk’uko bigaragara ku ifoto yo mu cyuma akaba yitegura kubyara impanga.



Inkuru dukesha  Hollywoodlife.com ivuga ko atari ubwa mbere ibi bintu bivugwa nk’ibihuha kuva yakundana na Justin Bieber bakundana ariko kuri ubu iyi foto yo mu cyuma ikaba ari igihamya ntakuka ko Selena atwite.

Iyi nda biravugwa ko yaba ari iya Justin BieberIyi nda biravugwa ko yaba ari iya Justin Bieber

Nk’uko umwe mu nshuti za Justin na Selena abitangaza aba bombi baba bifuza no kuba mu nzu imwe. Gusa ibi bikaba bicyibazwaho cyane na benshi kubera aba bombi basa n’abataritegura kubana dore ko Selena ari mu gihe gikomeye cyo kuzamura umuziki we naho Justin we akaba agifite ibibazo by’imanza yatewe n’imyitwarire ye itari myiza.

Ifoto yo mu cyuma ya Selena GomezIfoto yo mu cyuma ya Selena Gomez

Ibi kandi bivuzwe mu gihe Justin amaze igihe gito yimukiye mu nzu ye iri i Atlanta, ikinyamakuru eBuzzd ari nacyo cyashyize hanze iyi foto yo mucyuma, kikaba gitangaza ko gifite amakuru ya gihamya avuga ko ibi Justin yabikoze mu rwego rwo kitegura abana be 2 ategerezanije n’umukobwa akunda cyane.

Hari hashize iminsi mike cyane aba bombi bagaragaranye mu mashusho babyinana mu buryo bwuzuye ubwuzu n’urukundo rwinshi. Ibi rero bikaba biri mu byongera amahirwe yo kuba iki gihuha cyaba gifite ishingiro.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 10 years ago
    YEEE biratangaje kuko bose nabana ntibikunda kbaho
  • PIPACY10 years ago
    Yayayaya
  • Justin10 years ago
    Ark weee sha usa nundi mugabane kbs ziriya mpinja nazo zirabyaye
  • jolie10 years ago
    Gusa muri beza pe!!! Abana muzabyara ni abamarayika pe!!!
  • fidele10 years ago
    that,s cool
  • Jafty10 years ago
    MUSAZA URABAKUNDA NUKO URYA ABANA,BEZA!





Inyarwanda BACKGROUND