RFL
Kigali

Rihanna yashituwe cyane n'ubwiza bw'umukinnyi Kevin Prince Boateng wa Ghana

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/06/2014 8:35
13


Umuhanzikazi w’icyamamare Rihanna yagaragaje ko yakunze cyane umukinnyi w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Ghana, ndetse kubera uyu mukinnyi yifuje nawe kuba yakwibera ku ruhande rw’iki gihugu mu mukino wahuzaga ikipe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iyi kipe ya Ghana.



Ubwo habaga umukino w’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru wahuje Ghana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa mbere, umuhanzikazi Rihanna warebaga uyu mukino we ntiyigeze agira icyo avuga ko mukino ubwawo ahubwo yivugiye ku mukinnyi Kevin Prince Boateng ukinira ikipe ya Ghana, akaba yerekanye ko yamukunze ndetse ko yifuza kuba yaba umunya Ghana kubera uyu musore.

 Kevin Prince Boateng ni we Rihanna yabashije kugira icyo avugaho aho kuvuga ku mukino yarebaga

Kevin Prince Boateng ni we Rihanna yabashije kugira icyo avugaho aho kuvuga ku mukino yarebaga

Kevin Boateng asanzwe akundana n'umukobwa witwa Melissa Satta

Kevin Boateng asanzwe akundana n'umukobwa witwa Melissa Satta

Rihanna ubwo yarebaga abakinnyi ba Ghana, ntiyazuyaje kwerekana ikimurimo kuko yahise ashyira ifoto ya Kevin Prince Boateng ku rubuga rwa twitter, hanyuma akandikaho n’amagambo yerekana ko yamukunze aho yagize ati: “Mbega umusore mwiza! Nifuje kuba naba ku ruhande rwa Ghana kubera uyunguyu”. Akimara kwandikaho aya magambo abantu benshi bakomeje kuvuga cyane kuri iyi photo ari nako bayisangiza abandi, dore ko yasangijwe kuri twitter n’abantu basaga 15.000 naho abasaga 16.000 bo berekanye ko bayikunze.

kevin

kevin

Rihanna asanzwe azwiho kubona abasore batandukanye yabakunda ntatinde kubigaragaza, bikaba byibazwa niba nyuma y’abasore batandukanye bagiye bavugwaho gukundana nawe nka Chris Brown, Drake n’abandi, uyu muhanzikazi yaba agiye kwikundanira n’umunyafurika Prince Kevin Boateng, dore ko hategerejwe icyo uyu musore azabivugaho nyuma yo kubona ibyo uyu mukobwa yamuvuzeho.

Rihanna se yaba agiye gukundana n'uyu musore w'umunyafurika?

Rihanna se yaba agiye gukundana n'uyu musore w'umunyafurika?

Kevin Prince Boateng se yaba yakwemera kureka Melissa akikundanira n'icyamamare Rihanna?

Kevin Prince Boateng se yaba yakwemera kureka Melissa akikundanira n'icyamamare Rihanna?

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • PECKINHO JONNES9 years ago
    Yewe nkurikyije ibya rihana nta avemir cg future hagati ye na kevin bagira niyo bakundana.
  • claude9 years ago
    igiterezo canje nuko princ atohemukira melisa niba babanye neza
  • claude9 years ago
    igiterezo canje nuko princ atohemukira melisa niba babanye neza
  • Frora9 years ago
    Unva sha urabona uwo musore yamwitesha mbese umusore nawe bizamushimisha nabimenya hahahaha aba star sha nikokazi kabo
  • 9 years ago
    Yoba ari ikijuju rihanna ntaco afite kiri special...
  • Babu Hustle9 years ago
    Yoba ari ikijuju rihanna ntaco afite kiri special...
  • 9 years ago
    birashoboka kuko nibwo akelbin yaba icyamamare kuruta uko yaricyo. kandi iteka bigora umusore guhakanira umukobwa umusabye urukundo yari mwiza
  • Nisla9 years ago
    ntarukundo rwagahararo
  • alice9 years ago
    Hahaha nga nta avenir ubona mugukundana na Rihan, ubwo wowe iyo bavuze gukunda wumva kwizirikanaho, kwambara ibitenge ngo wabaye umugore .... bya kinya Africa nyine!? Aba siko biba bimeze, barya ubuzi biha icyo bivuje cyose!!
  • 9 years ago
    Oya azamukatire uriya mukobwa arahuzagurika cyane
  • peter munyaneza9 years ago
    For me sinakwanga uwona kunze ngondashaka icyamamare gusa birashoboka biterwa nukunu amukunda
  • HONORE9 years ago
    ubwose ashituwe na rihanna ngo ni uko ari icyamamare ejo akongera agahura nicyindi cyamamare, nacyo yagikunda! ubwo se byazaherera he? nge uwo nakunze yaba ari uwo sinashidirwa nubwamamare ngo mpemukire uwankunze kbsa.
  • DUSABE Alberto9 years ago
    aramumeshya pe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND