RFL
Kigali

Rihanna na Drake bafitanye umubano udasanzwe muri iyi minsi

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:16/03/2014 18:48
0


Muri iyi minsi umuhanzikazi Rihanna ukomoka mu birwa bya Barbados akaba akorera umuziki we muri Leta zunze ubumwe za Amerika ari kuvugwaho umubano udasanzwe n’umuhanzi Drake ukomoka mu gihugu cya Canada nawe akaba akorera umuziki muri Amerika.



Amakuru dukesha TMZ avuga ko kuva mu cyumweru gishize ubwo Drake ari gukorera ibitaramo ku mugabane w’uburayi umuhanzikazi Rihanna nawe bari kuba bari kumwe ahantu hose agatoki ku kandi ku buryo aho Drake aba ari hose Rihanna nawe aba ahari.

Rihanna na Drake

Rihanna na Drake umubano bafitanye muri iyi minsi nti usanzwe

Benshi mu bantu ba hafi y’aba bahanzi bavuganye na TMZ bayitangarije ko Rihanna atacyifuza kujya kure ya Drake kuko ari kumufata neza cyane kurusha abandi bantu bose.

RIhanna kuva yatandukana na Chris Brown mu mwaka ushize nyuma y’uko bari barongeye kwiyunga kuva bashwana mu mwaka wa 2009, nti yongeye kuvugwa mu nkundo n’abasore, uyu mubano na Drake benshi bakaba bakomeje kwemeza ko byaba bishimishije haramutse havuyemo urukundo.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND