RFL
Kigali

Rihanna akomeje kuruhanya n'uwahoze ari umucungamutungo we

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:21/03/2014 12:40
1


Nyuma y’uko mu kwezi gushize Rihanna yari yajyanye uwari umucungamutungo we mu nkiko amurega kutuzuza inshingano ze z’icungamutungo bigatuma ahomba amafaranga agera kuri miliyoni 9 z’amadloari, kuri ubu umucungamutungo we aremeza ko iki kirego nta gaciro gifite.



Amakuru dukesha TMZ avuga ko, Peter Gounis  wahoze ari umucungamutungo wa Rihanna kugeza mu mwaka wa 2009 ubwo yamwirukanaga nawe yamaze kwandikira urukiko avuga ko ibyo Rihanna amurega nta gaciro bifite dore ko yemeza ko yamuzanye ngo ajye amubarira umutungo atari kumutegeka uko akoresha amafaranga ye.

Gounis avuga ko Rihanna yatagaguzaga amafaranga ye mu bidafite akamaro, nko kugura ibintu bihenze birimo imyenda, inkweto, imiringa, inzu… byose bitari bimufitiye akamaro ndetse n’izindi ngendo zose zitari zifite icyo zimumariye, bikaba aribyo byatumye amadolari agera kuri miliyoni 9 ayoberwa aho yagiye bityo Gounis akaba avuga ko akazi yari yarahawe na Rihanna katarimo ako kumugenera ibyo agomba gukoresha amafaranga ye.

Gounis agira ati, “ese byari byo ko mubwira uko agomba gukoresha amafaranga ye? Burya iyo utakaje amafaranga mu bintu, ubona ibyo bintu nyine, ntabwo ubona amafaranga.”


Robyn Fenty uzwi ku izina rya Rihanna yareze uyu wahoze ari umucungamutungo we ko atigeze amubwira ko ibitaramo yari ari gutegura yari yise Last Girl On Earth nta mafaranga yari kubivamo bituma batakaza amafaranga menshi atazagaruka.

Iyi nzu ni kimwe mubyo Rihanna avuga ko uwari umucungamutungo we yatumye atakazamo amafaranga kandi bitari ngombwa

Rihanna avuga ko mu mpera z’umwaka wa 2009 yasanze nta mafaranga asigaranye kubera imicungire mibi y’umutungo byakozwe na Peter Gounis aho avuga ko mu ntangiriro z’umwaka wa 2009 yari afite amafaranga agera kuri miliyoni 11 z’amadolari ariko umwaka ukarangira asigaranye miliyoni 2 zonyine, akaba yemeza ko byaturutse kuri bimwe umucungamutungo yagiye amubwira gukora birimo kugura inzu iherereye mu gace ka Beverly Hills ya miliyoni 7.5 z’amadolari.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 10 years ago
    NO!this is too bad they ruining her kabisa!!!!





Inyarwanda BACKGROUND