Nk’uko byatangajwe na TMZ, uyu muraperi Rick Ross ajyanwe mu rukiko n’umuyobozi w’iri duka King Johnny amushinja ko yanze kumiwshyura ku bushake bwe kuva yatwara aya masaha mu mwaka ushize muri Kanama 2012.
Aya masaha atatu ahenze cyane Rick Ross yaguze aha hantu afite agaciro k’amadorali 89,847.50 , nyir’iri duka akaba yifuza ko Rick Ross yamwishyura amafaranga ye yose hakiyongeraho n’inyungu.
Uyu muraperi ngo hari abandi bantu yagiye yambura
Ibyo yambara mu ishoji biba bihenze cyane
Si ubwa mbere Rick Ross ajyanwe mu nkiko azira ubwambuzi dore ko hari andi maduka acuruza ibitare(bijouterie) yagiye arega uyu muhanzi amwe akabura uruvugiro bakayambura burundu andi ibirego byayo bigahera mu nkiko Rick Ross agakomeza kwidegembya kandi yarabambuye.
The Boss, umuyobozi wa Maybach
N’ubwo Rick Ross ntakintu aratangaza kuri aya makuru amuvugwaho, nyir’iduka avuka go yamaze kujyana ikirego cye mu rukiko ndetse akaba atarega Rick Ross wenyine dore ko na Maybach Music igomba kubazwa ibyo Rick yakoze.
Kugeza ubu Rick Ross ntarishyura aya mafaranga y'amasaha yatwaye umwaka ushize
Munyengabe Murungi Sabin
TANGA IGITECYEREZO