Nyuma y’amakuru yavugaga ko umusore Radio wo mu itsinda rya Goodlyfe mu gihugu cya Uganda yaba yarateye inda umunyarwandakazi w’umuhanzi uba muri icyo gihugu witwa Mbabazi Lilian, ubu noneho Radio arashimangira ko atamuteye inda kuko baryamanye bakoresheje agakingirizo.
Uyu muhanzi w’umunyarwandakazi uba muri Uganda benshi bamenye mu ndirimbo Yegwe Weka yakoranye na Kitoko Bibarwa, asanzwe afite undi mwana yabyaranye na Radio, uyu nawe akaba yarabanje guhakana ko atari uwe ariko nyuma y’uko hakozwe ibizamini by’isuzuma (DNA) uyu musore aza kwemera ko ari we se w’umwana, aba bombi bakaba baragiye bagirana ibihe byiza ariko ntibigeze babana nk’umugore n’umugabo.
Mbabazi Lilian n'umwana we witwa Asante yabyaranye na Radio wo muri GoodLyfe
Uyu munyarwandakazi Mbabazi Lilian wanamenyekanye cyane mu itsinda rya Blue 3, Radio amushinja ko inda atwite atari iyo yamuteye ahubwo afite abandi bayimuteye, gusa we ntahakana ko yaryamanye n’uyu muhanzi w’umunyarwandakazi wibera muri Uganda, ahubwo ashimangira ko baryamanye bakoresheje agakingirizo kuburyo ataba yaramuteye iyo nda.
Mbabazi Lilian we ashimangira ko nta wundi wamuteye inda atwiye utari Radio, kuba uyu musore we abihakana kandi n’ubushize ubwo babyaranaga yarabanje guhakana ko umwana ari uwe akabyemezwa n’ibizamini, benshi mu bakurikiranira hafi aba bahanzi bakaba bemeza ko biterwa n’uko Radio atajya yizera Lilian cyangwa se akaba amubonaho agakungu n’abandi bagabo.
Radio na Lilian bigeze kugirana ibihe byiza cyane
Uyu Radio wabyaranye na Lilian akaba arimo guhakana inda ya kabiri Lilian atwite, asanzwe ari umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda dore ko we na mugenzi we Weasel bagize itsinda rikomeye cyane muri icyo gihugu rizwi nka GoodLyfe, bakaba kandi bakomoka mu muryango w’abanyamuziki cyane ko nk’uyu Weasel ari murumuna wa Jose Chameleone.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO