RFL
Kigali

Radio wo muri GoodLyfe ahakana ko yongeye gutera inda Mbabazi Lilian kuko bakoreshaga agakingirizo

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/03/2014 11:29
7


Nyuma y’amakuru yavugaga ko umusore Radio wo mu itsinda rya Goodlyfe mu gihugu cya Uganda yaba yarateye inda umunyarwandakazi w’umuhanzi uba muri icyo gihugu witwa Mbabazi Lilian, ubu noneho Radio arashimangira ko atamuteye inda kuko baryamanye bakoresheje agakingirizo.



Uyu muhanzi w’umunyarwandakazi uba muri Uganda benshi bamenye mu ndirimbo Yegwe Weka  yakoranye na Kitoko Bibarwa, asanzwe afite undi mwana yabyaranye na Radio, uyu nawe akaba yarabanje guhakana ko atari uwe ariko nyuma y’uko hakozwe ibizamini by’isuzuma (DNA) uyu musore aza kwemera ko ari we se w’umwana, aba bombi bakaba baragiye bagirana ibihe byiza ariko ntibigeze babana nk’umugore n’umugabo.

Mbabazi Lilian n'umwana we witwa Asante yabyaranye na Radio wo muri GoodLyfeMbabazi Lilian n'umwana we witwa Asante yabyaranye na Radio wo muri GoodLyfe

Uyu munyarwandakazi Mbabazi Lilian wanamenyekanye cyane mu itsinda rya Blue 3, Radio amushinja ko inda atwite atari iyo yamuteye ahubwo afite abandi bayimuteye, gusa we ntahakana ko yaryamanye n’uyu muhanzi w’umunyarwandakazi wibera muri Uganda,  ahubwo ashimangira ko baryamanye bakoresheje agakingirizo kuburyo ataba yaramuteye iyo nda.

Mbabazi Lilian we ashimangira ko nta wundi wamuteye inda atwiye utari Radio, kuba uyu musore we abihakana kandi n’ubushize ubwo babyaranaga yarabanje guhakana ko umwana ari uwe akabyemezwa n’ibizamini, benshi mu bakurikiranira hafi aba bahanzi bakaba bemeza ko biterwa n’uko Radio atajya yizera Lilian cyangwa se akaba amubonaho agakungu n’abandi bagabo.

Radio na Lilian bigeze kugirana ibihe byiza cyaneRadio na Lilian bigeze kugirana ibihe byiza cyane

Uyu Radio wabyaranye na Lilian akaba arimo guhakana inda ya kabiri Lilian atwite, asanzwe ari umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda dore ko we na mugenzi we Weasel bagize itsinda rikomeye cyane muri icyo gihugu rizwi nka GoodLyfe, bakaba kandi bakomoka mu muryango w’abanyamuziki cyane ko nk’uyu Weasel  ari murumuna wa Jose Chameleone.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 10 years ago
    Ebyo biyamba mwe tomalira obbude
  • MATWI10 years ago
    Ariko mana weeee abanyarwandakazi koko babaye iciro ry'umugani kuburaya mu mahanga.... ayiiii ati naramurongoye ariko nkoresheshe agakingirizo!!!!! twaruha yee... neza neza iyinkuru isa niya pacy na lick lick vuba muraba mwumva akabo,abakobwa bibagirwa faux... arakubyaje agukojeje isoni mwitangazamakuru aragusebeje kwisi hose abonye umwana amaze gukura ntacyo amutakajeho aragarutse aguhaye impano ya ga4ne nawe wakwigurira uramugarukiye uti mugabo wanjye rwose.... muraba mwumva vuba ntibizatinda
  • cola10 years ago
    Mana we ntakintu kibi nko kwihakana uwawe amaraso yawe ,ariko se koko uyu mukobwa we ni muzima!!! !! kongera kuryamana nawe kandi yarihakannye nuwambere!!!!! ubuse yabuze iki koko gituma yihoma kumugande wabandi!!!! aka si agaciro .
  • ali10 years ago
    ubwose gukomeza gusubiramwo ijambo umunyarwandakazi murashaka gusobanura iki?! kuki se mutari kuvuga umugande? murababaje gusa! iyo ntaba umunyarwanda nari kubatuka
  • Frora10 years ago
    Nabwo aribyo ko radio yihakanye umwana nimugashinze nokuvuga ibyo mutazi barikumwe rwose kandi akunda umugore we cyaneeee ubwo nubusutwa.
  • Frora10 years ago
    Nabwo aribyo ko radio yihakanye umwana nimugashinze nokuvuga ibyo mutazi barikumwe rwose kandi akunda umugore we cyaneeee ubwo nubusutwa.
  • x10 years ago
    mura vugawe ibyose ninde bitaboho nibisanzwe muzabaze na banyogokuru banyu batungaga abana badahuye ..impano yaga4nese uyikuyehe? nimbe nawe arabyemera kwayifite abazikuramose?





Inyarwanda BACKGROUND