RFL
Kigali

Radio na Weasel berekeje muri Amerika guhatanira BET Awards

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:27/06/2013 14:19
0


Mu ijoro ryo kuwa gatanu rishyira kuwa kane tariki ya 26/6/2013 nibwo abahanzi Radio na Weasel bagize Good Life berekeje muri Amerika guhatanira ibihembo bya BET Awards.



Muri ibi bihembo bizabera ahitwa Staples center, Los Angeles mu mujyi wa Los Angeless, aba bahanzi bazaba bahatana mu cyiciro kirimo abahanzi batandukanye bo muri Afurika.

Muri iki cyiciro cya Best International Act, Good Life bazaba bahatana n’abahanzi bo muri Afurika y’amajyepfo, Nigeriya na Ghana.

Mowzey Radio mbere y’uko we na mugenzi we berekeza California yavuze ko bafite icyizere ijana ku ijana cyo kuzana iki gikombe muri Uganda.

Radio na mugenzi we Weasel

Mu kiganiro n’ikinyamakuru The newvision, Radio yagize ati, “Ni byiza, ntabwo ari impanuka. Ntabwo twagiye muri aya marushanwa ku mpanuka. Ntabwo bizaba bitangaje gutahana iki gikombe. Turasaba abafana bacu gukomeza kudusengera bityo dukomeze guhindura igihugu cyacu icyo kwishimirwa”


Ibirori byo gutanga ibi bihembo biteganyijwe kuri iki cyumweru tariki ya 30 Kamena 2013.

Aba bahanzi nibo ba mbere muri Uganda bagize amahirwe yo kwerekeza mu bihembo bya BET Awards. Mu minsi ishize byavugwaga ko aba bahanzi bahuye n’ikibazo cyo kwimwa visas mu byumweru bibiri bishize gusa ngo ni ibihuha ntabwo bigeze bagira ikibazo cy’impapuro z’inzira.

Ngo isaha ni iyi Good Life bakazana igikombe muri Uganda

Goodlyfe bazaba bahanganye n’abahanzi bakomeye barimo 2Face Idibia wo mri Nigeriya na Ice Prince, Donald wo muri Afurika y’epfo na Toya Delazy ndetse n’itsinda R2bees ryo muri Ghana.

Alubumu yabo Obudde iriho indirimbo nka Fantastic, Magnetic, Obudde…niyo yabahesheje amanota yo guhamagarwa muri ibi bihembo.

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND