RFL
Kigali

Producer Washington arahakana inkuru ivuga ko afungiwe i Dubai

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/03/2014 17:30
1


Producer David Washington umaze kubaka izina mu muziki wo muri Uganda kubera akazi gakomeye yagiye akora mu gutunganya indirimbo arahakana amakuru yiriwe avugwa muri bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda ko afungiwe i Dubai.



Nk’uko ikinyamakuru BigEye cyandikirwa muri Uganda cyabitangaje, uyu mugabo yavuzweho ko yatawe mu mujyi wa Dubai azira kuba yarakoze amanyanga mu buryo batasobanuye neza.

Producer Washington

Ubwo Producer Washington aheruka kuza kuririmbira  i Kigali hari mu mwaka wa 2012 ubwo Urban Boyz bamurikaga alubumu yabo ya 3 bise BATATU KU RUGAMBA

Amaze gusoma bimwe mu binyamakuru byanditse iyi nkuru, Producer Washington yatangaje ko ibyo bamuvuzeho ari ukumuharabika ndetse yibereye mu kazi ke bisanzwe muri uwo mujyi , ibyo gufungwa ngo ntabwo byabayeho ahubwo ngo ni igihuha kigamije kumusebya gusa.

Producer Washington ati, “Kubera iki mwa basore mwe butari abanyamwuga. Ntambwo mfungiwe i Dubai, ndabibutsa ko ndi kuruhuka , ndi gukora akazi kanjyanye hano kandi nishimisha, byose hamwe. Ndabinginze muhagarike gusenya amazina mutatanzeho ubufasha bwo kuyubaka.”

Yakomeje agira ati, “Kubaka izina bitwara umwanya munini, kugira ngo umuntu yubake izina mu buryo bwiza. Ese murashaka kunsenya? Ntabwo bizashoboka kuko ndi kumwe n’Imana mu ruhande rwanjye kandi umutima wanjye urera. Abantu bihutira gucira abandi imanza. Ok, nta kibazo, simbarenganya kuko imbuga zimwe za interineti nyinshi nta muco zigira”

Producer Washington

Producer Washington yagiye mu mujyi wa Dubai ukwezi gushize muri gahunda ze bwite, gukora akazi ka muzika yahamagariwe akaba azasubira muri Uganda mu minsi mike iri imbere arangije ibyo ari gukora nk’uko iki kinyamakuru cyabitangaje.

Twabibutsa ko uyu Producer Washington ari we usanzwe utunganyiriza indirimbo abagize itsinda rya Good Life, akaba yaranakoreye indirimbo abahanzi bakomeye barimo Chameleone, Jackie Chandiru….Uyu mugabo kandi yakoze indirimbo nyinshi z’abahanzi nyarwanda barimo Urban Boyz(nka Take it off), Allioni, Kamichi n’abandi batandukanye.

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • umuhirejonathan10 years ago
    Ndumva bokomeye gusa abantu nabo bihutira kuvuga haraho wasanga aribinyoma!





Inyarwanda BACKGROUND